DRC: Impande zitavuga rumwe mu butegetsi zumvikanye bitera impuguke urujijo

Perezida wa Repubulika ya kidemokarasi ya Congo Felix Tshisekedi n’uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila bemeranyije ku masezerano ashyiraho guverinoma y’iki Gihugu ihuriweho n’impande zombi.

Itangazo ry’amasezerano y’impande zombi yatangajwe n’uwari ukuriye ibiganiro kuri televiziyo y’Igihugu mu ijroro ryakeye rishyira kuri uyu wa kabiri avuga ko aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi mu mpera z’icyumweru gishize..

Aya maszerano yemeza ko inama y’abaminisitiri izaba igizwe n’aba minisitiri 66.

Iyi nama y’Aba minisitiri izaba iyobowe na minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunkamba n’ubundi wari watanzwe na Kabila, uruhande rwa Joseph Kabila nirwo ruzaba fufite abaminsitiri benshi bangana na 42 mu gihe uruhande rwa Perezida Tshisekedi ruzaba rufite abaminisitiri 23.

Gusa amazina y’abazaba bagize iyi nama y’abaminisitiri ntaratangazwa.

Amezi abaye arindwi perezida Tshisekedi atsinze amatora y’umukuru w’Igihugu ariko atarashyiraho guverinoma.

Uku kumvikana kw’izi mpande ebyiri kongeye gutuma abakurikiranira hafi ibya politiki muri Congo bibaza ku instinzi y’umukuru w’Igihu Tshisekedi  bamushinja ku kuba hari amasezerano yaba yaragiranye na Kabilka mbere y’amatora.

Kabila na Perezida Tshisekedi batumvikanaga mbere bumvikanye nyuma y’amatora umwe asimbuye undi

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *