Rayon sport igiye kwisobanura na AS Kigali mbere yuko zihagararira u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Kanama 2019 nibwo Rayon sport izakina umukino wa gishuti na AS Kigali zose zitegura gusohokera u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo muri Afurika.

Uyu mukino wa gishuti uzahuza amakipe yombi mu rwego rwo kugerageza abakinnyi babo bashya no kubamenyereza dore ko bazakina imikino mpuzamahanga mbere yuko shampiyona y’u Rwanda itangira kuko izatangira muri Nzeri mu gihe Rayon sport na AS Kigali zo zizakina imikino mpuzamahanga muri Kanama.

Umuvugizi wa Rayon sport Nkurunziza Jean Paul yemeje amakuru y’uyu mukino wa gishuti avuga ko amakipe yombi yamaze kumvikana kubyerekeranye n’uyu mukino uzaba kuwa gatanu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kuri stade ya Kigali nubwo ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino itarajya hanze.

Nyuma y’uyu mukino Rayon sport izakina undi mukino wa gishuti n’ikipe yo hanze aho bivugwa ko ishobora kuba Villa Sports club yo muri Uganda.

Kuri rayon sport nyuma ya Cecafa Kagame cup 2019 yitabiriye uyu uzaba ari undi mukino ukomeye izagaragarizamo abakinyi bayo bashya ndetse kuri AS Kigali ho nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro nibwo izaba yongeye kwiyereke Abanyarwanda mbere yo kubahagararira mu mikino ya CAF Confederation cup.

AS Kigali yitezwe na benshi kubera abakinnyi bakumbuwe n’amaso y’abafana barimo Haruna Niyonzima umaze imyaka irenga 5 atagaragara mu ikpe yo kubutaka bw’u Rwanda, Ndayishimiye Eric Bakame nawe uheruka mu Rwanda yirukanwa na Rayon sport ndetse n’abandi banyamahanga benshi baje muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

AS Kigali iyobowe na Haruna Niyonzima ikomeje imyitozo
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *