Nigeria: Abayisilamu b’Abashiya bahagaritswe gukorera mu Gihugu

Leta ya Nigeria ivuga ko yahagaritse Abayisilamu bo mu bwoko bw’Abashiya (Shia) mbere yuko ubahagararaiye agaragara mu rukiko kuri uyu wambere yiregura ku byaha by’iterabwoba ashinjwa.

Abashiya bamaze iminsi mu myigaragambyo muri Nigeria basaba ko ubakuriye yarekurwa gusa iyi myigaragambyo Leta iyifata nk’itemewe n’amategeko ikanashinja abayikora guhohotera abantu.

Iyi myigaragambyo irimo n’iyabaye mu cyumweru gishize hayitanye umupolisi umwe n’umunyamakuru barashwe ndetse n’aba bashiya bakavuga ko abayoboke babo 20 baguye muri iyi myigaragambyo.

Mu biganiro by’abanttu batandukanye byabereye ku rubuga rwa twitter kuri iki cyumweru Perezida wa Nigeria Mohammad Buhari yatangaje ko bahagaritse umutwe w’Abashia ushamikiye kuri leta ya kisilamu ya Iran {Iran Islamic Movement of Nigeria (IMN)} ariko avuga ko ba nyamuke b’Abashiya bo muri Nigeria bazakomeza imyemerere yabo gusa ko uyu mutwe uhagaritswe mu guca intege urugomo rwabo.

Ibi kandi byaje bikurikira icyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru kuwa gatanu w’icyumweru gishize nacyo cyahagaritse uyu mutwe uhagarariye abashiya muri Nigeria nubwo ntawari uwuhagarariye mu rukiko.

Uyu mutwe wa IMN wafashe icyemezo cy’urukiko nk’ umukino bari kwikinira mu itangazo wasohoye nyuma yo kumenya icyemezo cy’urukiko.

Sheikh Zakzaky uhagarariye abashiya niwe utuma bigaragambya nyuma yuko basaba ko afungurwa ngo ajye kwivuza kuko afite uburwayi bumukomereye bushobora kumuviramo kubura ubuzima isaha ku yindi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo ishinja igipolisi cya Nigeria guhohotera Abashiya bigaragambyaga basaba ifungurwa rya Sheikh Zakzaky

Sheikh Zakzaky  umaze igihe afunzwe muri 2016  urukiko rwo mu mujyi wa Abuja rwategetseko afungurwa ariko icyemezo cyarwo giteshwa agaciro n’urukiko rukuru rwa Nigeria kugeza ubu akaba agifunzwe.

Abashiya abakoze imyigaragmbyo ikomeye muri Nigeria mu cyumweru gishize

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *