Ange Kagame yashimiye aho yakoreye ukwezi kwa buki
Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame uherutse gushyingiranwa na Ndengeyingoma Bertrand yashimiye Hotel yabakiriye mu kwezi kwabo kwa buki.
Uyu mudame yabicishije ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko yishimiye ahantu yari ari n’umukunzi we nyuna yubukwe.
“Mwarakoze, twagize ibihe byiza by’ukwezi kwa Buki bitazibagirana. Twifuza kuzongera kuhagaruka.”

Ange Ingabire Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida w’u Rwanda yashyingiwe taliki ya 6 Nyakanga 2019 nyuma y’iminsi yari asabwe anakowe.
