Igisupusupu kujya guca inshuro yaburaye bakamwambura nibyo byamuteye gucuranga umuduri

Nsengiyumva François umaze kwamamara nk’igisupusupu avuga ko gutangira gucuranga umuduri yabitewe n’agahinda yatewe nuwo yari yagiye gucira inshuro yo kumuhingira ajyanye n’umugorewe bose baburaye ariko birangira bambuwe arahira ubwo ko atazongera kujya guca inshuro agiye gushaka ikindi akora.

Uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko kuri ubu ukunzwe n’Abanyarwanda benshi kubera ibihangano bye avuga ko atazibagirwa uko yatangiye gucuranga umuduri.

“Twari twaburaye umugabo atubwira ko twajya kumuhingira njyanye n’umugore wanjye, twarazindutse saa tanu n’igice tuba turarangije yagombaga kuduha 1400 kuko umwe yari 700frs, gusa yatubwiye ko adahita ayaduha ngo tuze kugaruka.

Ndamwinginga nti basi duhe mironko y’ibishyimbo umugore ajye kuba abishyize ku mashyiga afite icyizere ko n’ibindi bikunda nabyo arabyanga.” Nsengiyumva akomeza agira ati

“Nasubiyeyo nabwo arayanyima mubaza niba azi agaciro k’ikiremwa muntu birambabaza mbwira umugore ko ntazongera guca inshuro gusa nasubiyeyo rimwe gukorera undi muntu ampemba 700 ariyo naguzemo igicuma n’imfunguzo bigize umuduri wanjye ntangira gucurangira abantu gutyo kuko byo narimbizi.” Uyu muhanzi akomeza avuga ko imfunguzo z’umuduri zimufasha kwikomera amashyi mu gihe abo ari gucurangira banze kuyamukomera.
Umujyanama wa Nsengiyumva wamukuye muri ubu buzima Alain Mukuralinda nawe yemeza ko hari igihe bicarana ntawe umubajije agatangira kuvuga ubuzima bugoye yabagamo mbere yo kuba icyamamare.

“Nanjye hari igihe twicarana turi kunywa icyayi nkumva avuze ntawumubajije uburyo ashima Imana kuba atakirara mu muhanda we n’umuryango we babuze amafaranga 1500 cyangwa 2000 byo kwishyura inzu.”

Nsengiyumva kandi avuga ko yababajwe n’umugore wamubenze kubera ubukene kuko uwo bari kumwe ubu ari uwa kabiri.

Alain Mukurarinda avuga ko ubu ibintu byahindutse cyane kuri uyu muhanzi kuko ubu ari mu bafite ubushobozi bwo gufata ama miliyoni.

“Yavuye ku giceri yaririmbiraga ku isoko tugitangira gukorana atangirira ku bihumbi 50.000frs, birahava atangira ibitaramo afata ibihumbi nka 500 ubu ku masezerano yo kwamamaza ibigo bikomeye afata abarirwa muri miliyoni 5.”

Kuri ubu uyu muhanzi niwe wenyine ufite amasezerano yo kuririmba mu bitaramo byose by’iserukiramuco ryiswe iwacu muzika bibera mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali akaba ari nawe wahembwe nk’umuhanzi waririmbye indirimbo y’umwaka mu Rwanda mu bihembo bya Made in Rwanda award gusa ikimwinjiriza menshi ni amasezerano yo kwamamaza Airtel.

Bitegerejwe ko uyu muhanzi mu gihe yaba abonye ibyangombwa by’inzira mu Ukwakira 2019 yajya kuririmbira Abanyarwanda baba mu Bubiligi nkuko Alain Mikurarinda yemeza ko bafite ubutumire bwabo.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *