Umuyobozi ukomeye muri ADEPR afunzwe itorero ritazi icyo azira

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu ntara y’uburasirazuba Pasiteri Bizimana Augustin ari mu naboko y’urwego rw’ubushinja cyaha kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 11 Nyakanga 2019.

Uyu muvugabutumwa uhagarariye iri torero ku rwego rw’Intara nti haratangazwa icyo azira gusa amakuru ava muri iri torero avuga ko nta kibazo yari arifitemo ko ubwo yaba azira ibyaha bye bidafite aho bihuriye n’itorero.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephraim, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo uyu mupasiteri afungiye bidafitanye isano n’itorero ryabo.

Ati “Natwe amakuru twayamenye mu gitondo ko afunze ariko ku ruhande rw’itorero ntacyo tuzi, ashobora kuba akurikiranyweho ibibazo bye bwite kuko nta bibazo yari afitanye n’Itorero.”

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *