eSwatini(Swaziland) Amarushanwa y’abapfumu yateguwe n’umukongomani yahagiritswe n’ubupfumu buhita bucibwa burundu

Iki gihigu kiyoborwa n’umwami Muswati  cyatangaje ko giciye burundu imirimo yose y’ubufpumu gihita kinahagarika irushanwa ry’abapfumu ryari ritegerejwe mu mpera z’iki cyumweru nkuko byemejwe n’itangazo rya guverinom y’iki Gihugu.

“ Umuntu wese uzatsimbarara kuri ibi bikorwa cyangwa n’ibindi byose bifitanye isano n’ubupfumu azahangana n’ibyo amategeko amuteganyiriza”. Iri tangazo rikomeza rishimagiza abaturage b’iki Gihugu.

“ Abaturage ba eSwatini (Swaziland) nti bazwiho gukora ibitemewe n’amategeko cyangwa ku kugendera ku mico yamahanga.”

Amarushanwa yari ategerejwe kwerekana ubuhanga n’ubushobozi butandukanye bw’abapfumu yari atagerejwe mu mpera z’iki cyumwe hagati ya taliki 13 na 14 Nyakanga 2019 nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ikinyamakuru cyo muri Swaziland Times of Swaziland cyavuganye n’umuvuzi wa gakondo muri iki gihugu uzwi ku mazina ya  Africa Gama akibwira ko aya marushanwa y’abapfumu yari yateguwe n’umupfumu ukomoka muri DRC.

Uyu muvuzi wa gakondo avuga ko hari amarushanwa nk’aya nawe yigeze kwitabira ku bw’umwami Sobhuza II watanze mu 1982. Gusa uyu muvuzi avuga ko ayo marushanwa nayo yateguwe umwamia shaka guca abarundu abamamyi mu bavuzi ba gakondo. Gusa nawe yashimye ihagarikwa ry’iri rushanwa kuko riba riteguwe mu buryo butanoze nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.

Amarushanwa y’abapfumu muri DRC ho asanzwe aba mu bwisanzure
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *