Aho guhura na TP Mazembe twahura na Rayon sport – APR FC

 Umuvugizi w’abafana ba APR Fc Kalinda Emile avuga ko ikipe ya APR FC yakwishimira guhura na Rayon sport muri kimwe cya kabiri cy’irangiza cya Cecafa Kagame cyp 2019 aho kuba bahura na TP Mazembe yo muri DRC.

Ibi uyu muvugizi w’abafana avuga ko guhura na Rayon sport muri iyi minsi ari bo byabafasha kumenya uko bahagze kuko kwipima na mukeba aribyo byerekana ubukana bwabo cyangwa ko hari icyo babura ngo bakomere uko babyifuza.

“ Tugize amahirwe twahura na Rayon sport muri kimwe cya kabiri, tugahura hakiri kare kuko hano mu Rwanda kugirango wemere ko ukomeye ugomba guhura na mukeba ukareba uko uhagaze.” Karinda Emile asubiza ikibazo cy’umunyamakuru akomeza agira ati:

“ Nibyo byadushimisha guhura na Rayon sport kuko aho guhura na TP Mazembe ubu nahura na Rayon sport muri kimwe cya kabiri.”

Umukino uhuza APR FC na Rayon sport utegerejwe na benshi nyuma yuko amakipe yombi uyu mwaka yabaye nkaho agurana bakinnyi, APR FC ikagua abakinnyi 4 bari inkingi za mwamba muri Rayon sport barimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu ndetse na Manishimwe Djabel na Rayon sport igasinyisha abakinnyi 6 bakinaga muri APR FC barimo Rugwiro Herve,Iranzi JC, Sekamana Maxime, Kimenyi Yves, Imran Nshimiyimana na NIzeyimana Mirafa.

Aya makipe yombi ari kwitwara neza muri Ceacafa Kagame Cup kuko buri yose ishobora kuyobora itsinda iherereyemo nyuma yaho APR fc yo ibigezeho itsinze imikino yose itatu yari ifite mu itsinda mu gihe Rayon sport yatsinze imikino yayo 2 ibanza nayo itegereje gukina uwanyuma uzayihuza na KMC yo muri Tanzania kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe Rayon sport nayo yaba iyoboye itsinda ryayo amakipe yombi agatsinda n’imikino ya kimwe cya kane bitegerejwe ko yacakirana muri kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’iri rushanwa.

Umuvugizi w’abafana ba APR FC Emile Kalinda ari kumwe na Visi Perezida wa APR FC Maj. Gen.Muganga
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *