Perezida Kagame agiye guhurira na Perezida Museveni i Luanda muri Angola

Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi ariko hakaba hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda abakuru b’ibi bihugu 3 batumujwe mu inama ku mutekano w’Akarere muri Angola aho batumiwe na Perezida wa Angola Joao Laurenco.

Aya makuru yatangajwe na Radio na Televiziyo by’Igihugu cya Angola agasamirwa hafi n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko iyi nama igamije kwigira hamwe ikibazo cy’umutekano mu karere n’ubufatanye hagati ya Angola izakira iyi nama, RDC ibarizwamo imitwe y’inyeshyamba myinshi ifite aho ihuriye n’u Rwanda na Uganda.

Usibye u Rwanda na Uganda bitameranye neza muri iyi minsi kuko Abanyarwnada batakjya muri Uganda kubera ikibazo cy’umutekano wabo ibindi bihugu bimeranye neza n’u Rwanda kuko Perezida Kagame aherutse gusura Angola na Tshisekedi wa DRC akaba aherutse mu Rwanda.

iyi nama itegerejwe gutagira kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Nyakanga ihuje abakuru aba bakuru b’ibihugu

Benshi biteze ko iyi nama nayo yaba amahirwe ku bakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda ngo baganire ku mibanire y’ibihugu byombi umaze imyaka ibiri utifashe neza.

Perezida Kagame na Perezida Museveni benshi biteze ko iyi nama yaba umwanya wo kuganira ku bibazo by’imibanire y’ibihugu byabo

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *