Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda nti rigishishikajwe no guca amafaranga?

Hashize igihe bamwe mu bakoresha ibinyabiziga bitandukanye binubira amafaranga bacibwa kubera amakosa bakora mu muhanda rimwe na rimwe bakavuga ko polisi iba igamije guca amafaranga kurusha ibindi. Gusa iyi mvugo n’ibikorwa bisa naho byahindutse cyane ku buryo polisi yaciye inzira nyinshi zikumira  abakoresha umuhanda kugwa mu makosa atuma bacibwa amafaranga nubwo hatabura abakigwa mu makosa ahanishwa kwishuyura.

Polisi y’ u Rwanda imaze gihe nayo ishakira ibisubizo abashoferi byatuma birinda kugwa mu makosa abacisha amafaranga ndetse natuma babungabunga ubuzima bwabo nabo batwaye mu mihanda itandukanye.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yashyizeho butandukanye bushobora gufasha abayobozi b’ibinyabiziga kwirinda amakosa yabatangishaga amafaranga cyane ubu hakaba hibazwa aho polisi ikura amafaranga yabacaga mbere.

  1. Controle technique (igenzura ry’imodoka)

Mu minsi ya shize abashoferi bahanirwaga cyane gutwara imodoka zitujuje ubuziranenge aho wasangaga polisi ihagarika umushoferi imubwira gucana amatara, gufata feri n’ibindi ngo harebwe ubuziranenge bw’imodoka atwaye ahabonetse ibitari bizima agahita acibwa amafaranga.  Kuri ubu ibi nti bikibaho kuko polisi ikorera rimwe igenzura ry’imodoka noneho umushoferi agasabwa icyangombwa k’imwe cyeneza ko iyo modoka yakorewe iryo genzura. ubu biragoye ko watwara imodoka mu  muhanda udafite icyo cyangwombwa. Ibi nabyo byakuyeho ayo mafaranga yacibwaga abashoferi iyo basangaga feri cyangwa ibindi bice by’imodoka bidakora

  1. Gerayo amahoro

Ubu ni ubundi bukangurambaga bwatangijwe na polisi y’u Rwanda mu gusobanurira abashoferi uburyo hakwirindwa amakosa yabacishaga amafaranga no kubungabunga ubuzima bwabo n’abo batwaye. Ubu bukangurambaga bugamije kubuza abashoferi gutwara batambaye umukandara, kuvugira kuri telefoni n’andi makosa y’umwuga abashoferi bakorera mu mihanda yatwaraga ubuzima bw’abantu cyangwa akaba yabahanisha mu gutanga amafaranga.

  1. Speed Governor

Abashoferi batahaniwe umuvuduko mwisnhi ni bo bake kuruta ababihaniwe gusa kuri ubu iki kibazo cyarakemutse kuko imodoka zose zitwara abagenzi zifite iki cyuma kibuza imodoka kurenza umuvuduko wagenwe. Bivuze ko amafaranga yacibwaga abarengeje umuvuduko yagabanutse.

  1. Camera zo ku mihanda

Ibi bikoresho byashyizwe mu mihanda mu minsi ya vuba nabyo ni imburo ku bashoferi b’abanyamakosa kuko bagenda bikanga ko bi byuma bibafotora bigatuma bagabanya cyangwa bareka bururundu amakosa yatuma bacibwa amafaranga.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *