Abanyarwanda barakangurirwa kujya kuminuza hanze ngo baze bubake uburezi mu Rwanda

Ikigo gifasha Abanyarwanda kujya gukomereza amashuri ya kaminuza ku mugabane w’uburayi na Amerika kivuga ko kuba uburezi mu Rwanda bukiyubaka ari amahirwe kubajya kwiga hanze bakaminurizayo bakaza gutanga umusanzu wabo mu kubwubaka mu Rwanda kimwe n’izindi nzego.

Ibi byatangajwe na Simba Peter uyobora Interstudy kuri iki cyumweru ubwo basobanuriraga abakiri bato n’abakuze amahirwe yo kujya kwiga hanze bajyanywe n’iki kigo mu makaminuza yo mu bihugu by’Iburayi no muri Amerika bakorana.

“ Ni amakuru yo kujya kwiga hanze twatangaga kugirango nabo bayabyaze umusaruro, kuko twese turabizi u Rwanda rurakiyubaka  mu nzego nyinsi harimo n’uburezi ni byiza rero ko aba bajya kwiga aho uburezi bwateye imbere nabo bakagaruka gufasha Igihugu kwiyubaka mu nzego nyinshi zirimo n’ubwo burezi.” Simba akomeza avuga ko bitagoye kuko amafaranga bishyura muri kaminuza z’imbere mu gihugu ajya kungana n’ayo bishyura muri kaminuza zateye imbere.

“ Ikibaza ni ukubimenya kuko hano hari kaminuza zishyuza angana nayo kaminuza z’iburayi zishyuza cyangwa bikaba bigiye kungana kandi amahirwe menshi akaba ayo kwiga hanze kubera urwego izo kaminuza ziriho.” Simba akomeza avuga andi mahirwe abajyanye na Interstudy babona.

“ Icyambere kiba kijyanye umunyeshuri ni ukwiga, gukora biza nyuma kuko hari amasaha ibihugu byateye imbere biha abanyeshuri yo gukora kugirango babone n’ubwo burambe ariko aba ari make kuko icyo bashyira imbere ni amasomo naho Interstudy yo ibafasha kubona ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu (Visa), ikakwandikisha kuri kaminuza wifuza ikaguha urupapuro rukwemerera kuyingamo (admission letter) ukagenda ugiye gutangira amasomo.”

Simba n’intumwa yaturutse muri Ukraine basobanurira abanyeshuri amahirwe yo kwiga i Burayi

Interstudy ikorana n’amakaminuza atandukanye, amashuri yisumbuye n’amashuri abanza mu bihugu by’ibirayi nka Ukraine, Poland, France, Ubwongereza no muri Amerika nka Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu interstudy imaze imyaka 2 itangiye kohereza abanyarwanda kwiga hanze imaze kohereza abarenga 300 muri ibi bihugu kwiga amasomo atandukanye.

“ Interstudy yaje gukemura ikibazo cy’abateka mutwe bibaga abantu bakoresheje ikorana buhanga kuko iyo umuntu yabyikoreraga kuri internet hari igihe yabeshywaga kaminuza itabaho akanahabwa ibyangombwa by’iyo kaminuza kandi itabaho kubona visa bikanga kandi waramaze kwishyura.”

Bamwe mu banyeshuri bifuza kwiga hanze bavuga ko bishimiye amakuru bahawe na interstudy ko igisigaye ari ahabo n’ababyeyi babo.

“ Badusobanuriye nibyo twashakaga kuko nti wapafa kujya i Burayi utahazi utazi nuko ibyangombwa biboneka, kuva badushakira ibikenewe byose twe tukagenda tugiye kwiga ni byiza cyane ubu hasigaye ahacu no kubiganiriza ababyeyi ubundi tugahitamo  kaminuza n’ibyo tugomba kwiga bizafasha ejo hacu hazaza kuko twumvise ari kaminuza nziza bakorana nazo.” Umutoni  usoje amashuri yisumbuye wifuza kwiga muri Ukraine.

Simba avuga ko amashuri ya kaminuza bakorana n’amasomo biga bigenda byiyongera umunsi ku munsi bakurikije igikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Interstady kandi inafasha abandi bashaka kubona ibyangombwa byo kwivuza mu bihugu bitandukanye byateye imbere n’abashaka kujya kwiga cyangwa kwihugura mu yandi mashuri adakorana na Interstudy.

Bamwe mu banyeshuri bashishikajwe no kujya gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda babifashijwemo na Intestudy
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *