Bosco Ntaganda wayoboyeho M23 yahamijwe ibyaha 18 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahamije General Bosco Ntaganda ibyaha by’intambara birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC.

Gen Ntaganda w’imyaka 44 yishyikirije urukiko mu 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu 2015, ashinjwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Bimwe muri ibyo harimo ubwicanyi, gusahura no kwinjiza abana mu gisirikare no kubafata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri.

Umucamanza wa ICC kuri uyu wa 8 Nyakakanga 2019 nibwo yemeje ko Gen Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara ashinjwa birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kwinjiza abana mu gisirikare, gutuma abantu bavanwa mu byabo n’ibindi.

Urukiko rwavuze ko rwahawe ubuhamya bumushinja n’abantu 2123 barimo abinjijwe mu gisikare ku itegeko ryatanzwe na Ntaganda.

Umwunganiza wa Gen Ntaganda yabwiye Urukiko ko umukiliya we arengana kuko na we yinjijwe mu gisirikare akiri umwana, yemeza ko ibyaha byose ashinjwa atabikoze.

Umuyobozi w’Urukiko yavuze umunsi ruzavuga umwanzuro wa nyuma ku byaha ashinjwa n’ibihano bitegereje Bosco Ntaganda bizatangazwa nyuma ariko uregwa n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro rwafashe.

Ntaganda yatangiriye igisirikare mu Rwanda afite imyaka 17 ubwo yifatanyaga na RPF mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza kwerekeza mu Mutwe w’Inyeshyamba wa UPC muri RDC.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *