Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru rya siporo yasezeranye n’umukunzi we

Rutamu Elie Joe wamamaye ku maradiyo menshi yo mu Rwanda harimo na Radiyo y’Igihugu mu kogeza umupira no mu biganiro by’imikino yashinze urugo n’umunyarwnadakazi Nyinawabeza Rebecca aho baba bombi muri Leta zunze ubumnwe za Amerika.

Rutamu Elie Joe yari umunyamakuru ukunzwe n’abanyarwanda benshi mu kogeza umupira mbere yuko ava mu Rwanda nyuma yaho yari yashyizeho agahigo ko mu gihe Messi na Argentine baba badatwaye igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya azahita asezera akazi k’itangazamakuru akaba ari nako bigenda.
Kuva yagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika biragoye kubona amakuru ye gusa avuga ko yiga ibijyanye no gucuruza abakinnyi no kubegira inama.
Rutamu yakoze ku maradiyo menshi atandukanye hano mu Rwanda yogeza umupira anakora ibiganiro by’imikino arimo Radio Salus, isango star, Flash fm na Radio Rwanda.

Muri Mata Rutamu yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we, amuvugaho amagambo akomeye

Rutamu n’umukunzi we bakoze ubukwe

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *