Rayon sport y’umutoza mushya itsinze TP Mazembe mu mukino wambere wa Cecafa

Rayon sport itangiye irushanwa rya CECAFA Kagame cup 2019 igerageza umutoza n’abakinnyi bashya itsinze TP Mazembe yo muri DRC igitego kimwe ku busa mu mukino wambere w’amakipe yombi muri Cecafa Kagame cup 2019.

Igitego cya Ulimwengu Jules ku mupira yahawe na Iranzi Jean Cluade ku munota wa 4 w’umukino nicyo cyaranze umukino nubwo amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko ntahirwe no kuboneza umupira mu rushundura.

Umutoza mushya wa Rayon sport Olivier Ovambe yagerageje abakinnyi bashya ba Rayon sport biganjemo abavuye muri APR FC bose bahawe amahirwe wongeyeho Ciza Hussein na  Iragire Said bavuye muri Mukura na Olokwei  Commodole wavuye muri Ghana.

Abakinnyi nka Iranzi Jeana Claude, Kimenyi Yves, Nshimiyimana Imran bavuye muri APR Fc batangiye umukino mu gice cya kabiri Iranzi aha umwanya Sekamana Maxime nawe wavuye muri APR fc mu gihe mu minota 15 yanyuma na Nizeyimana Mirafa yahawe umwanya asimbuye Ocommodole.

Rayon sport yabanje mu kibuga yarimo abakinnyi 7 bashya muri 11

TP Mazembe yagerageje uburyo bwinshi ishaka kwishyura igitego nko ku munota wa 80 ku mupira wari utakajwe na Mugheni Fabrice,  Giovani asiga ba myugariro ba Rayon sport ariko umuzamu Kimenyi arokora Rayon sport umuira ari utewe n’uyu rutahizamu awukuramo n’ikirenge.

Rayon sport ibaye ikpe ya Kabiri yo mu Rwanda itangiye iri rushanwa neza nyuma yahoo APR Fc nayo itsinze umukino ubanza Proline yo muri Uganda igitego kimwe kubusa gusa Mukura yo nti yatangiye neza kukoyatsinzwe na Azam yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sport 

Kimenyi Yves,Iragire Saidi,Rugwiro Herve,Iradukunda Eric Radu,Rutanga Eric (c),Nshimiyimana Amran,Mugheni Kakule Fabrice, Comodore Olokwei,Ciza Hussein,Iranzi Jean Claude,Ulimwengu Jules

Abakinnyi babanjemo kuri TP Mazembe:

Bakula-Ulunde Aime, Rainford Kalaba (c), Masengo Godet,Zola-Kiaku Arsene,Mwape Tandi,Mwondeko Zatu,Sinkala Nathan, Tshibango Tshikuna, Miche Mika, Muleka Jackson,Likonza Glody

TP Mazembe yabanje mu kibuga mu mukino wambere wa CECAFA

Imikino imaze kuba muri CECAFA Kagame Cup 2019

Ku wa Gatandatu

APR FC 1-0 Proline FC (Itsinda C)
Heegan FC 0-2 Green Eagles (Itsinda C)

Ku cyumweru

Rayon Sports 1-0 TP Mazembe (itsinda A)
KMC 1-1 Atlbara (Itsinda A)
Bandari 1-1 KCCA (Itsinda B)
Mukura 0-1 AZAM FC (Itsinda B

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *