Robertinho yasezeye kuri Rayon sport nk’umutoza mukuru yishimira ibyo bagezeho

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasezeye ku kazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports yishimira ibyo yagezeho muri iyi kipe nk’umutoza mukuru wayo.

Robertinho wariumaze umwaka urenga atoza ikipe ya Rayon Sports,yamaze gusezera muri iyi kipe nyuma y’igihe amasezerano ye arangiye bikavugwa ko ari mu biganiro na ariko bikaba nta musaruro bitanze.

Robertinho yagize ati “Ndashaka kubashimira kubera urukundo rwanyu n’ukuntu mwanshyigikiye.mu mwaka wose twakoranye.”

Robertinho yagarutse ku byo yakoze birimo guhesha Rayon Sports shampiyona amaze imikino 19 yose adatsinzwe,kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup ndetse no kubaka ikipe nshya yari isigaranye abakinnyi 11 gusa abandi bagiye.

Uyu mutoza avuga ko usibye gutwara igikombe cya shampiyona no kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro avuga ko iyi kipe ya Rayon sport yayifashije kugira abakinnyi benshi beza mu mu ikpe y’Igihugu harimo 9 bakiniye mavubi n’undi umwe Caleb wakiniye intamba mu rugamba.

Robertinho yassezeye kuri Rayon sport nyuma y’igihe atangaje ko ayikunda

Robertinho bivugwa ko yahembwaga ibihumbi 3 by’amadolari muri Rayon sport agahabwa inzu yo kubamo n’imdoko imutwara akaba yarashakaga ko iyi kipe imwongerera umushaha nti bikunde.

Andi makuru avuga ko Robertinho yaba ari mu biganiro n’ike ya APR fc kugeza ubu itarabona umutoza mukuru kuko ubu iri gutozwa na Jimmy Mulisa ufatwa nk’umutoza wa kabiri.

Robertinho asezeye muri Rayon sport nyuma yaho iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda yari yamaze gutangaza ko umunya Cameroon Olivier Ovambi azatoza iyi kipe nk’umutoza mukuru mu mikino ya Cecafa Kagame Cup iri kubera mu Rwanda

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,umutoza Robertinho yumvikanye na APR FC ndetse ngo yamwemereye kumuhemba ibihumbi 12 by’amadolari inamwemerera gukorana n’abatoza bari bamwungirije barimo Wagner Nascimento na Nkunzingoma Ramadhan,bakanongererwa umushahara.

Umutoza Robertinho wageze muri Rayon Sports muri Kamena umwaka wa 2018,arasimburwa na Mathurin Olivier Ovambe wamaze kugera mu Rwanda gutoza Rayon Sports mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse we yemeye kwiyishyurira byose

Robertinho avuga ibyo yagezeho ai kumwe na Rayton sport
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *