Manzi Thierry atangiye atsindira APR FC igitego mu mukino wambere muri CECAFA

Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wahuzaga APR fc yo mu Rwanda na Proline yo muri Uganda cyatsinzwe na Manzi Thierry umaze igihe gito yerekeje muri iyi kipe y’ingabo z’Igihugu avuye muri Rayon sport.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 94 w’umukino  gihesheje APR Fc amanota yambere ku mukino wambere yari ikinnye mu itsinda ihirereyemo rya 3 muri Cecafa Kagame cup 2019 aho iri kumwe na Proline, Green Baffaloes yo muri Zambia na Heegan yo muri Somalia.

Igitego Manzi Thierry atsinze muri APR FC agitsinze nyuma y’iminsi 6 gusa ageze muri iyi kipe kuko yayitangiyemo imyitozo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Usibye Manzi Thierry wavuye muri Rayon sport akaba yatsinze igitego anambaye igitambaro cya Kapiteni muri uyu mukino na Mutsinzi Ange yagize uruhare rukomeye kuri iki gitego kuko niwe wateye umupira ukomeye mu izamu rya Proline ukubita igiti cy’izamu uragaruka Manzi Thierry ashyiho umutwe kiba kiranyoye mu gihe Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel nabo bavanye muri Rayon sport batangiye uyu mukino.

Muri iri tsinda rya 3 usibye APR  fc yatsinze Proline na Green Baffaloes yatsinze Heegan ibitego bibiri ku busa mu mukino wabanje ku isaha ya Saa saba.

Rayon sport nayo itegerejwe kuri iki cyumweru mu mukino ukomeye izaba ihatanyemo na TP Mazembe yo muri DRC iri muri iri rushanwa nk’umutumirwa.

 

Manzi Thierry niwe wari uyoboye APR FC mu kibuga
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *