Nyirangarama yatangije uburyo budasanzwe bwo gupfunyikamo inzoga ye bworoheye umuguzi

Umushoramari w’umunyarwanda umamze kwamamara mu kubyaza ibihingwa umusaruro no guhanga udushya Sina Gerard uzwi cyane nka Nyirangarama yatangije uburyo bushya bwo gupfunyika inzoga ye yitwa akarusho mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi bunoroheye abakiriya kuko uguze inzoga aba aguze n’icupa.

Udukombe dukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga tunatatse mu mabara y’u Rwanda nibwo buryo bushya Sina Gerard ari gupfunyikamo inzoga ikorerwa mu ruganda rwe yise akarusho, ubu buryo  bwo gupfunyikamo bufitiye inyungu umukuriya kandi bukaba bunabungabunga ibidukikije nkuko byemezwa na Sina.

“Aka ni agashya kacu nkuko bisanzwe, ikindi nyuma yaho Leta itureberera yadusabye gupfunyika inzoga mu macupa yujuje ubuziranenge twasanze aricyo gisubizo kuko binafasha umuguzi kutangiza inzoga yaguze kandi akaba yatwara ako gakombe aho ashaka hose bitandukanye n’uko yanywaga bakamusaba icupa aho yanywereye.” Akomeza agira ati:

“ Usibye n’Abanyarwanda bizafasha n’abanyaburayi bakunda inzoga yacu kuyinywa batibaza aho ikomoka kuko izaba ifunze nk’iyabo ku bipimo mpuzamahanga (standard).” Uyu mushoramari umaze kwamamara mu guhanga udusha mu bikomoka ku buhinzi avuga ko ubu buryo buhendutse kuburyo ntacyo bizahindura ku giciro cy’inzoga.

Usibye iyi nzoga ipfunyitswe itya mu dukombe twashimwe na benshi hari n’iziri mu makarito ya litiro 3

Sina Gerard avuga ko akiri gushakira ibindi bicuruzwa bye uburyo bunoze bwo kubipfunyikamo kuko usibye iyi nzoga y’akarusho yaboneye igisubizo kirambye agifite ibicuruzwa nk’amazi, imitobe nabyo akeneye gupfunyika mu buryo burambye.

“Nkuko twabyiyemeje ko buri mwaka tugomba kuzana agashya, ubu usibye akangaka ko gupfunyika akarusho mu buryo bwiza mwitegure akandi gashya gakomeye mu imurika gurishwa ry’uyu mwaka, ntabwo nakavuga ariko abazaza aho tumurikira ibikorwa byacu muri Expo bazatungurwa kandi bishime.”

Usibye Sina Gerardr ubonye igisubizo mu gupfunyika ibicuruzwa bye mu buryo bumworoheye bunoroheye abakiriya abandi benshi mu batunganya umusaruro w’ibiva ku rutoki bavuga ko imbogamizi nini bahura nayo ari ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa byabo ndetse bakanavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru ituma umusaruro wabo utiyongera kuko batumumiza hanze amacupa ahenze.

Nyuma yuko mu kwezi kwa Kamena 2019 inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wemeje umushinga w’itegeko uca burundu  ibintu bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa, Sina Gerard abaye uwambere mu gutanga urugero ku bandi bashoramari bakoresha macupa batarabona igisubizo mu gupfunyika ibicuruzwa byabo.

Bamwe mu bashimye aka gashya ka Sina Gerard
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *