Perezida Kagame arashyingira umukobwa we nyuma yo kwizihiza isabukuru yo kwibohora

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Nyakanga 2019 hategrejwe ibirori bikomeye mu Rwanda byo gushyingira umukobwa w’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame.

Ibi birori bizaba bibaye ku nshuro ya mbere kuko ni ubwambere Perezida Kagame azaba ashyingiye umwana we.

Ingabire Ange Kagame niwe mukobwa wa Perezida Kagame ugiye gushyingirwa kuri uyu wa gatandatu nyuma y’igihe yarasabwe akanakobwa na Ndengiyongoma Bertrand.

Mu minsi ishize nibwo Perezida Kagame yavuze kuri ibi birori ubwo yari mu ruzinduko muri Botswana avuga ko ari umugisha ku muryango we kandi ko agomba kugira uruhare mu kubitegura.

Yagize Ati “Mfite umukobwa umwe mu muryango wange, [araseka…] ati ‘kandi uwo mukobwa agiye gushyingirwa’ [araseka cyane] ati ‘uwo ni umugisha mu muryango kandi jye na Madame twazanye tugomba kubigiramo uruhare, tugomba kujya kubitegura.”

Ange Kagame agiye gushyingirwa nyuma y’iminis mike arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yigaga ibjyanye n’ububanyi mpuzamahana (International Relation).

Ange Kagame na Ndengiyingoma mu mihango yo gusaba no gukwa

Ubu bukwe bugiye kuba nyuma y’iminsi 2 igihug kizihije isabukuru y’imyaka 25 kibihoye buzitabirw n’abantu b’ibihangange ku Isi barimo na Pasiteri Rick Warren wamaze no kugera mu Rwanda.

Nta makuru menshi  ajyanye n’ibi birori yigeze ajya hanze gusa ku butumire bigaragara ko abatumiwe bazakirirwa kuri Intare Conference Arena I Rusororo mu mujyi w Kigali.

Ubutumure mu bukwe bwa Ange Kagame
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *