Jenoside yakorewe Abatutsi yasize inka 172000 gusa none ubu hari izirenga miliyoni -Minagri

Ibi byatangajwe na ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ubwo yatangazaga uko umusaruro ukomoka ku nka uhagaze kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994.

Iyi minisiteri ivuga ko Jenoside yahagaritswe mu Rwanda hari inka 172,000 gusa, ariko ubu hakaba hari izigera kuri  1.300.000 zibarirwa mu gihugu kuri ubu nyuma y’imyaka 25 igihugu kibohowe.

Mbere yuko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira muri Mata 1994 mu Rwanda habarurwaga inka 6000 ariko inyinshi murizo zikaba zarishwe zikaribwa muri iki gihe.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi inka zatangaga umukamo ungana na litiro 7200. 000 kuri ubu muri 2019 ukaba ugeze kuri litiro 817.000.000 bigaragara ko umukamo wikubye inshuro 110.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi RAB cyo gitangaza ko kuri ubu ubworozi bw’inka mu Rwanda bugizwe na 43% by’inka z’ibyimanyi ni ukuvuga inka z’inyarwanda zivanze n’izi nzungu, 41% zikaba ari inka z’inyarwanda zitavangiye mu gihe 16% nazo ari inka z’inzungu zitavangiye.

Inka nyinshi muri izi z’ibyimanyi ni izatanzwe muri gahunda ya girinka yatangijwe na Perezida Kagame muri 2006 ubu hakaba hamaze gutangwa inka zigera ku 354 700 muri iyi gahunda ya girinka.

Iki kigo kivuga kandi ko buri mwaka inka zirenga 100 mu gihugu ziterwa intanga.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2018 ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku matango NAEB cyatangaje ko hagati ya Kamena 2017 na Kamena 2018 cyohereje mu mahanga ibiro 17,500,000 by’ibikomoka ku mata  bikaba byarinjirije u Rwanda akayabo ka Miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umusaruro w’inka n’inka zikubye inshuro nyinshi kuva u Rwanda rwibohoye
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *