Nyamsheke: Imodoka yatwaye umurambo iwukuye i Kigali bayifata igarukanye magendu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yaturukaga i Rusizi yerekeza i Kigali yafashwe itwaye imyenda ya caguwa n’inkweto bya magendu.

Aya makuru yemezwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco uvuga ko iyo modoka yari yajyanye umurambo i Rusizi igashaka kugarukana ibicuruzwa bya magendu.

“ Yafatiwemo abantu babiri bari kumwe n’umushoferi bigaragra ko aribo babisabye uwo mushoferi, byamenyekanye ku makuru twahawe n’abaturage.” Uyu muvugizi wa polisi akomeza avuga ko aya mayeri yo gutwara  magendu mu modoka zitwara imirambo ari mashya.

“ Kuva caguwa yacibwa mu Rwanda mu bindi bihugu igakomeza gucuruzwa cyane hano mu gihugu cy’abaturanyi cya DRC abayikuragayo bakoreshaga andi mayeri nko kuyicisha mu mazi n’ahandi ariko ni bishya kuyitwara mu modoka y’imirambo.”

Aba bantu batatu bafatiwe muri iyi modoka nibyo bafatanywe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Ibyafashwe ni amabaro 3 y’imyenda, imifuka tutabashije kumenya umubare wayo yaririmo imyenda n’indi mifuka yaririmo inkweto. Imidoka yafashwe ni iyishyirahamwe dutabarane isanzwe ikora akazi ko gutwara imirambo mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa polisi y’Igihugu ashimira uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru akavuga ko nta mungenge abanyarwanda bagakwiye kugira kubera iyi modoka itwara imirambo yinjiye mu byo kwambutwa magendu.

“ Nta mpungenge ko magendu yafata indi ntera kuko izi modoka zitwara imirambo ni kimwe n’izindi n’ubwo abaturage batatanga amakuru kuko batabimenye na polisi irazigenzura buri gihe.” Uyu muvugizi wa polisi akomeza avuga ko hamaze igihe hafatwa n’izindi modoka zitwara abagenzi, imodoka nini zitwara ibintu ziri mu bikorwa byokwambutsa magendu.

Imyenda n’inkweto nibyo byafashwe byambutswa mu buryo bwa magendu
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *