video: Ingabire Victoire avuga kuri politiki y’u Rwanda, ibyo ashima, ibikorwa afite mu Rwanda, P5 n’ibindi

Umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko politiki y’Ubuzima n’uko ishyirwa mu bikorwa ari ibyo gushima gusa akavuga ko mu butabera harimo ibigomba guhinduka cyane mu manza za politiki naho mu bukungu akavuga ko hagakwiye kongerwa imari ishorwa mu rubyiruko.

Ingabire aganira  na rwandanziza.rw avuga ko hari byinshi byo gushima yabonye nyuma yo kuva muri gereza nubwo bigoye kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ahanini baba bibanda ku bitagenda.

Ingabire avuga ko mu byo ashima harimo umujyi wa Kigali wateye imbere uhesha ishema u Rwanda agashima kandi ko internet n’ikoranabuhanga mu Rwanda byateye imbere  kuko kuva yafungurwa ntaho arajya ngo abure internet.

Mu bindi avuga ko politiki y’ubuzima mu Rwanda imeze neza kuko abaturage begerejwe amavuriro n’abajyanama b’ubuzima imikorere yabo akaba ayishima. Mu butabera avuga ko imanza zisanwe zitari iza politiki ubutabera bukora neza gusa akavuga ko ku manza za politiki ariho afite ikibazo.

Mu bukugungu yemera ko leta hari ibikorwa bikomeye yashoyemo imari kandi ari byiza gusa akavuga ko imari nini ikenewe gushorwa mu rubyiruko mu kurwanya ubukene.

Mu bindi yatangarije rwandanziza harimo  ibyo kuba haratangajwe ko ateganya kuzana bana be mu Rwanda bakamusura, kuba hari ibikorwa by’urukundo akora birimo kwishyurira abantu amashuri makuru na kaminuza, kuba hari amshuri yinshuke ye yubatse mu Rwanda afshaa ab’ubushobozi buke kwiga kuba anafasha imfungwa n’abagororwa bafunganywe.

Agaruka kuri P5 ibarizwamo n’ishyaka rye avuga ko nta mpungenge bimuteye kuba nawe ayibarizwamo gusa akavuga ko kuyiyobora bitamukundira ari mu Rwanda.

Uyu Munyepolitiki kandi avuga ko FDU kuva yatangingira imaze kubura abantu babiri bakaba baraburiwe irengero abandi 2 nabo bakaba baritabye Imana.

Ingabire Umuhoza Victoire yafunzwe amaze igihe gito ageze mu Rwanda mu Ukwakira 2010 ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya Jenoside aza gukatirwa imyaka 15 y’igifungo muri 2014 ariko muri Nzeri 2018  afungurwa ku mababzi za Perezida Paul Kagame.

Ikiganiro na Ingabire Umuhoza Victoire

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *