Imyuga ntabwo izongera kwiga ababuze uko bagira

Ni ijambo ryatangajwe na Dr Gashumba James, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, mu nama y’umunsi umwe, hamwen’abafatanyabikorwa, ku mugambi w’imyaka itanu, w’ibikorwa byo gukwirakwiza amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, kugirango bibe ishingiro yo guhashya ubushomeri mu rubyiruko, no kubaka igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, kuko isi ya none ariho yerekeje intumbero.

Mu gihe gishize kwiga imyuga n’ubumenyingiro, byafatwaga nk’ibisuzuguritse, kugeza ubu ibihe biha ibindi, muri iki gihe byahawe agaciro na Leta yashyizeho imbaraga, ku buryo n’umunyeshuri urangije kwiga kaminuza, kugirango anoze ibyo yize, bashyiriweho kongeraho imyuga, kugirango yinjire ku isoko ry’umurimo.

Avugana n’itangazamakuru, Dr Gashumba James, uyobora ikigo Rwanda Polytechnic, cyahawe inshingano zo guha ingufu amashuri yigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro,  yabivuze muri aya magambo : “Kera imyuga n’ubumenyingiro byafatwaga nk’ibisuzuguritse, umwana yajya kwiga muri Kaminuza, byamunanira akavuga ati ; byananiye, reka mpfe kujya kwiga imyuga, abyita kubura uko agira, ni ukwibeshya, nta gihugugitera imbere  n’umuvuduko munini, kidashyize ingufu mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, ugiye kureba ibihugu nka Koreya, Singapuru, Yapani, nicyo kintu bashyizemo ingufu cyane, hano mu Rwanda, no mu bihugu byinshi byo muri Afrika hasa naho twabaye nk’abata umurongo,  ubusanzwe, abantu bize imyuga nibo wumva ngo bafite ingufu, nko muri Australia wumva bavuga ngo abantu bize imyuga nibo bakire”.

Gashumba akomeza avuga ko, ubu mu Rwanda, umwana wize imyuga ntabura akazi, barubaka n’indi myuga inyuranye, kubyiga bifite akamaro kanini si ibintu biciriritse, yungamo ko Abanyarwanda bose bagomba kubyibonamo, urubyiruko n’ababyeyi.

Gashumba yatangaje ko mu rwego rwo kubizamura mu gaciro, ubu, umwana ntazajya yiga imyuga kuko yananiwe, ubu kwiga imyuga bizasaba kuba uri umuhanga, akomoza ko ubu bagiye gukorana n’inganda ziri mu gihugu, kugirango zibone abakozi bashoboye yabivuze muri aya magambo : “Mu myaka itanu iri imbere turifuza gukorana n’inganda zacu, nko mu mu Budage, imyigishirize, practice itwara 60 ku ijana, umwuga bawunoza neza, ayandi masomo afata igihe gito, gukora nyakuri bibera mu nganda”.

Ku ruhande rw’Uburezi, Madame Christine Kanyandekwe, yatangaje ko ujya kubaka ashinga fondasiyo, yagize ati :”Hari abarangiza bafite impamyabushobozi n’impamyabumenyi bakabura akazi, icyo Leta ikora mu kubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, irabagarura ikabereka imyuga ihari, iri ku isoko ry’umurimo ribategereje, barihuza n’ibyo bize bikabagirira akamaro”.

Mu gusoza Gashumba yatangaje ko, iyo ushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, imyuga n’ubumenyingiro bigomba gushyirwamo ingufu zihagije, kandi n’abanyamahanga bafatanyije n’u Rwanda,  nk’igihugu cy’u Bufaransa n’ibindi..

Leta ifite intego y’uko imyuga n’ubumenyingiro byitabirwa kurusha ubundi burezi nibura ku kigero cya 60%. Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwari rufite amashuri 63 y’imyuga n’ubumenyingiro yigwamo n’abagera ku 51,773, ariko ubu akaba amaze kugera kuri 342 yigwamo n’abagera ku 97,144.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *