Ari nkanjye buri mukinnyi wa APR FC yakubitwa inkoni 100 –Gakumba Patrick

Gakumba Patrick umaze kumenyekana cyane kubera kugurisha abakinnyi ariko muri iyi minsi akaba yaravuzwe cyane nyuma y’intego nyinshi yagiye ashyiraho  nti zimuhire kuri ubu avuga ko iyo aba ari umuyobozi muri APR fc buri mukinnyi yari kumusabira gukubitwa inkoni 100 kuko batakaje igikombe cya shampiyona mu buryo butumvikana.

Uyu mugabo uherutse kuvuga ko yagiye Nyagatare n’amaguru avuye mu mujyi wa Kigali nyuma yo gutega ko FC Barcelona izatwara Champions League bikanga igakurwamo na Liverpool kuri ubu ategerejweho gusimbuka ibere rya Bigogwe nanone nyuma yo kuvuga ko APR fc ariyo izatwara igikombe cya Shampiyon nabyo nti bikunde kikegukanwa na Rayon sport.

Gakumba Patrick avuga ko abakinnyi ba APR fc bakwiye gukubitwa inkoni 100 kuko batakaje igikombe cya shampiyona mu buryo bugayitse.

“Abakinnyi ba APR FC kuba barirangayeho  kiriya gikombe bakakibatwara ku giti cyanjye nabasabira inkoni 100,…. Jye ari nkanjye nyobora ikipe indi duhanganye nyirusha amanota 14 cyangwa 12 bakaducaho abkinnyi baba bakwiye igihano gikomeye.” akomeza agira ati:

” Inkoni bazikubtirwa rimwe bajya bazikubitwa mu byiciro ariko buri wese agakubitwa inkoni 100.”

Uyu mucuruzi w’abakinnyi ashimira rayon sport avuga ko ari umwe mu bayiteye akanyabugabo ko gukora cyane ikegukana igikombe.

“ Bahaye agaciro ijambo ryanjye (aba Rayon) kuko Paul Muvunyi (Perezida wa Rayon sport) yarampamagaye ambwira ko kubera ijambo  navuze bagiiye gusubira mu myitozo kandi bari bafite ikiruhuko.”

Gakumba Patrick byitezweko azasimbuka ibere rya Bigogwe nyuma yo gusengerwa n’abahagarariye amatorero n’amadini atandukanye hano mu Rwanda nkuko we abyivugira ariko akaba ataratanga igihe bizabera.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *