Abanyamahirwe batangiye guhabwa amafaranga batsindiye muri Byuka uri miliyonere ya Airtel Tigo

Abanyamahirwe 20 bo muri poromisiyo ya Airtel yise  Byuka uri miliyonere bahawe ibihembo byabo nyuma yo gusekerwa n’amahirwe kuko bakoresheje Airtel Moneye bohereza amafaranga, bagura amakarita yo guhamagara n’umuriro, bishyura Serivisi zitandukanye n’ibindi.

Aba banyamahirwe 20 bahembwe kuri uyu wa gatatu bahise buzuza abanyamahirwe 200 bamaze gutsindira aya mafaranga mu minsi 10 iki gikorwa kimaze gitangijwe.

Tuyisenge Marie Goreth wo mu Mujyi wa Kigali Umurenge wa Mageragere umwe mu bashyikirijwe amafaranga ibihumbi 25 yatomboye avuga ko yishimiye iki gikorwa cya Airtel cyo kwibuka abakiriya bayo.

“ Njye nta kindi nakoze kidasanzwe kuko naguriye amakarita yo guhamagara kuri Airtel money nguriraho n’umuriro nkuko nambere y’iyi poromosiyo narinsanzwe mbikora.” Tuyisenge akomeza avuga ko kuba iyi tombola idasaba kwiyandikisha n’ibindi byinshi yagakwiye kwitabirwa na benshi.

“ Nubundi ibyo ukora ni ibisanzwe kuba hari abadakoresha Airtel money zabo ni ukwiyima amahirwe yo gutombola nubundi basanzwe bagura amakarita yo guhamagara n’umuriro,  babiguriye kuri Airtel money bashobora guhirwa bakaba batombola amafaranga kandi ntacyo bashoye.”

Abanyamahirwe batahanye amafaranga yabo

Karegeya Alphonse wamenyeye iyi poromosiyo ku butumwa bugufi Airtel yohereza kuri telefoni ye nawe avuga ko nta kindi yakoze kidasanzwe ngo atsindire ibihumbi 25 by’umunsi kitari ukugura ikarita yo guhamagara n’umuriro ndetse no kohererezanya amafaranga akoresheje Airtel Money.

“Amafaranga nsindiye y’umunsi n’ubundi ndakomeza kuyakoresha ngura amakarita yo guhamagara n’umuriro ndeba ko nazaba umunyamahirwe w’icyumweru cyangwa ukwezi nkatsindira amamiliyoni.”

Gakuru Philippe ushinzwe ibicuruzwa muri Airtel Money avuga ko kuva bahuza Airtel na Tigo hari bamwe bagize ngo Tigo Cash yarahagaze bityo ko iyi poromosiyo igamije kubashishikariza kuyikoresha hamwe na Airtel Money.

“Kuva twahuza Airtel na Tigo twifuza ko twazanira ibyiza abafatanyabikorwa bacu bakabona ko mubyo bakora byose harimo n’inyungu zabo, hari ibintu byinshi twazanye kuva twahuza  Airtel na Tigo kugirango bamenye izo serivisi banazikoreshe ari nako bakomeza gukoresha umurongo wa Airtel Tigo.”

Gakuru akomeza avuga ko nta kindi bisaba gutsindira igihembo cy’umunsi kingana n’ibihumbi 25, icyi cyumweru cya miliyoni 2 n’icyukwezi cya miliyoni 10 uretse gukoresha airtel Money cyangwa Tigo Cash.

“Ntakindi bisaba usibye gukoresha Airtel Moneye wohereza amafaranga, ugura amayinite, ugura umuriro, wishyura ibintu bitandukanye birimo amafatabuguzi ya televiziyo no kohereza amafaranga mu bihugu byo hanze nka Tanzania cyangwa Kenya.”

Iyi tombola yatangiye taliki 31 Gicurasi 2019 ikazamara amezi atatu aho buri munsi  hatsinda abanyamahirwe 20 buri cyumweru hagatsinda 2 na buri kwezi 10.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *