U Rwanda rugiye kwizihirizwamo umunsi mpuzamahanga wo guutanga amaraso nyuma yo kubihemberwa

U Rwanda rugiye kwizihirizwamo umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso nyuma yo kugaragaza ubushobozi n’ubushake mu gukusanya amaraso, kuyacunga no kuyaha abayakeneye mu buryo bw’intashyikirwa muri Afurika.

Uyu munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ni ubwakabiri ugiye kwizihirizwa muri Afurika nyuma ya Afurika yepfo yakiriye ibi birori  mu mwaka w’ 2004.

Urwanda rugiye kwizirizwamo uyu munsi nyuma y’umwaka umwe rwakiriye igihembo rwahawe n’umuryango mpuzamahanga w’abatanga amaraso ku Isi ( International Society of Blood Transfusion) igihembo rwhawe taliki 3 Kamena 2018 ndetse runaba umufatanyabikorwa ukomeye w’umuryango nyafurika wo gutanga amaraso ( Africa society of blood transfusion) nyuma yuko u Rwanda rwari rugaragaje ibikorwa by’intashyikirwa mu gukusanya amaraso no kuyaha abayakeneye rukanagirwa ikigo cy’ikitegererezo mu Karere mu kubika amaraso (center of Excellence.)

“U Rwanda ruri mu bihugu 10 muri Afurika bikusanya amaraso ruyakuye mu baturage ku buntu narwo rukayatangira Ubuntu ku bayakeneye.” Dr Gatare Swaibu ushinzwe gahunda yo gufata amaraso  muri RBC akomeza avuga ko u Rwanda rumaze kuba intangarugero mu gufata amaraso, kuyapima no kuyabika ku buryo atangirika kubera ikoranabuhanga rya Drone ribafasha kuya kwirakwiza aho akenewe.

“Ibitaro bifite ubushobozi bwo kubika amaraso iminsi 42 gusa, iyo irenze amaraso arapfa ariko kuva twatangira gukoresha Drones (indege zitwara) amaraso agezwa aho akenewe ku gihe kuburyo atacyangirikira ku bubiko bw’ibitaro.” Akomeza agira ati :

“ Drones zitaraza ibitaro byashakaga amaraso byabitwaraga amasaha ari hagati y’abiri n’ane ariko ubu dukoresha Drones bitwara iminota iri hagati ya 15 na 20 gusa.”

Dr. Gatare Swaib yishimira urwego drones zabagejejeho mu gukwirakwiza maarso ku bitaro

U Rwanda rugiye kwakira uyu munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uzitabirwa n’abarenga 300 baturutse amahanga yose  rufite ibitaro 60 bifite ubushobozi bwo gutanga amaraso n’ibigo nderabuzima bine gusa drones zikorana n’ibitaro 25 gusa.

“ Muri aka Karere nitwe dufite ububiko bw’amaraso bw’icyitegererezo (center of excellenc), ubu dufite hejuru ya 90% by’amaraso aba akenewe mu Rwanda.” DR. Condo Jeanine ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima akomeza avuga ibyiciro byinshi by’abatanga amaraso mu Rwanda.

“ Abashinzwe umutekano, abanyeshuri, abari ku rugerero n’abaozi mu bigo bitandukanye ni abantu dushimira cyane kuko batangira amaraso rimwe kandi mu buryo buhoraho.” Aya maraso ahanini akenerwa n’ababyeyi iyo bamaze kubyara bakava, abarwayi ba malaria, abarwaye kanseri ndetse n’abakoze impanuka cyane izo  mu muhanda.

Dr. Condo Jeanine asaba Abanyarwnada gutanga maraso bagafasha ababa bayakeneye nubwo baba batazi abo bafashije

Abakenera amaraso mu Rwanda biyongera buri mwaka kuko nko muri 2017 hatanzwe udasashe tw’amaroso 83134 (units of blood) ku Banyarwnada bari bayakeneye mu gihe umwaka ushize wa 2018 hatanzwe udusashe 93806.

Uyu munsi ugiye kwizirizwa mu Rwanda watangiye kwizihizwa muri 2004 ukaba wizihizwa buri taliki ya 14 Kamena buri mwaka hagamijwe gushimira abatanga amaraso hakanakorwa ubukangurambaga mu kongera umubare w’abayatanga ku bushake.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *