Rwandair mu nzira zo gushinga ikipe y’umupira w’amaguru ikomeye kurusha izo mu cyiciro cyambere

Amarushanwa mu mikino y’ibigo bya leta n’ibyigenga mu Rwanda akomeje kugenda atera indi intambwe mu gukomera kuko ahanganisha amakipe akomeye yiganjemo abakinnyi bazwi mu makipe akomeye yo mucyiciro cyambere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Usibye amakipe asanzwe akomeye kuri abo bakinnyi nka BK, Equity n’andi yahaye akazi abari basanzwe ari abakinnyi bakomeye mu makipe y’icyiciro cyambere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ariko bize hiyongereyeho na Rwandair iri gutanga akazi kuri aba bakinnyi ndetse benshi bakaba bayishidukiye.

Iyi kipe yagarukiye muri kimwe cya kabiri mu marushanwa y’ibigo aheruka kuri ubu ifite intego yo kwegukana igikombe muri aya marushanwa ari nabyo byayijyanye ku isoko nta kujengeka ikaba iri kwihamagarira abakinnyi bamwe yizeye ko bayifasha n’abandi bakajya kuyisabira kuyikinira batitaye ku makipe basanzwe bafitanye amasezeerano yiganjemo ayo mu cyiciro cyambere.

Aya makuru ava muri bamwe mu bakinnyi bayegereye bayisaba akazi bavuga ko bashaka kujya bayikinira bakanayikorera andi makuru ni ayavuye mu bandi bakinnyi Rwandair yahakaniye ibabwira ko batize nta kazi yabaha.

” Njye barampamagaye mbabwira ko nkishaka gukina umupira ku rwego mpuzamahanga ako hari izindi nzozi nkifite mu mupira, ariko nkurikije ibyo bambwiye bafite gahunda bashaka guhita batwara igikombe mu marushanwa y’ibigo.” umwe mu b akinny banze gukorera iki kigo akomeza agira ati:

” Ukurikije ibyo batanga abakinnyi babyanga ni bake kuko uba ufite akazi umupira uza nyuma y’akazi, icyo gihe uba uhembwa neza kandi uhabwa n’ibigenerwa bakozi byose tutabona mu makipe yacu.”

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bari mu biganiro n’iyi kipe basanzwe bazwi mu makipe akomeye barimo Irambona Eric (Rayon sport), Namahoro Vincent(Kiyovu sport),Neza Anderson (yatandukanye na police fc),Ntamuhanga Titi Tumaine(AS Kigali),Uwamungu Moussa (Musanze FC),  Habyarimana Innocent Dimaria (yatandukanye na Kiyovu) na Hakizimana Dany (Mukura VS).

Usibye aba bakinnyi bose bari mu biganiro n’abandi biganjemo abo mu cyiciro cya kabiri harebwa nibabujuje ibindi bibemerera gukorera iki kigo gitwara Abantu mu kirere birimo imyitwarire n’ibindi. Gusa  hari n’abandi twirinze kuvuga kuko babifata nko kubasebya kuko begereye iyi kipe ikabahakanira kubera ikibazo cy’amashuri make bafite kandi basanzwe ari abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda banageze mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Usibye aba begereye Rwandair ikabima akazi kuko batize nayo kandi hari abo yegereye nabo barayihakanira bayibwira ko bagifite inyota yo gukina umupira ku rwego rwo hejuru.

Amarushanwa y’ibigo bikomeye hano mu Rwanda ni ikindi kigeragezo umupira w’amaguru uri guhura nacyo muri Iyi minsi kuko abakinnyi bakomeye bari gutandukana n’amakipe yabo bakigira gukora muri Ibi bigo aho gukina biza ku mwanya wa kabiri nyuma y’akazi gasanzwe baba bakora muri Ibi bigo kabahemba neza kandi bizeye kuzagakora igihe kirekire bafite ubwishingizi bwo kwivuza, ubwiteganyirize n’ibindi byose byemerewe abakozi badahabwa mu makipe y’umupira w’amaguru bakinira.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *