Umupaka wa Gatuna wafunguriwe amakamyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu itangazo cyasohoye rivuga ko umupaka wa Gatuna wemerewe gukoreshwa n’imodoka nini nyumay’igihe izi modoka zitemerewe kuhaza kubera ibikorwa byo kuhasana byahakorerwaga.

Iri tangazo rivuga ko haba amakamyo aturutse mu Rwanda ajya Uganda ndetse n’ava Uganda yinjira mu Rwanda yemerewe gukoresha uyu mupaka mu gihe cy’iminsi 12 uhereye kuri uyu wambere taliki ya 10 Kamena kugeza kuwa 22 Kamena 2019.

Amezi yari agiye kuba ane uyu mupaka wa gatuna udacaho imodoka nini zipakiye ibicuruzwa kuko kuva muri Gashyantare uyu mwaka aribwo iki kigo cyatangaje ko gitangiye ibikorwa byo gusana inyubako zayo zo kuri uyu mupaka kigira inama abakoreshaga uyu mupaka gukoresha imipaka ya Kagitumba na CYanika muri Burera.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *