Nyamagabe : Ingamba zikomeye z’ubuyobozi zagabanyije abana bagaragayeho imirire mibi

Abagize Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage avuga k obo nk’abayobozi baterwa ipfunwe no kuba Akarere bayoboye kagaragaramo abana benshi bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi bityo ko bakora ibishoboka byose ngo iyi mibare ibi yashira burundu muri aka Kere.

Mujawayezu Prisca avuga ko ubukangurambaga bujyanye no kwigisha aribyo bashyize ibimbere birimo kubuza abaturage kugurisha ibikomoka ku matungo mbere yuko abagize umuryango babiryaho no kubigisha gutegura indryo yuzuye biciye ku gikoni cy’umudugu.

“Imibare y’abana bafite imirire mibi iragenda igabanuka cyane kuko twongereye ubukangurambaga haba mu migoroba y’ababyeyi, mu nteko z’abaturage n’ahandi hose duhurira nabo  ndetse twifashishije n’urubyiruko turusaba kujya mu ngo z’ababyeyi bakazifasha kugira uturima tw’igikoni ubu ingo nyinshi ziradufite, twakanguriye abayeyi kwita ku bana bari munsi y’imyaka 5 by’umwihariko bakabagenera inkono ndetse n’impamba babatwarira igihe bagiye guhinga. ”  Mujawayezu Prisca akomeza agira ati :

“ Twumva natwe ari igisebo kumva ko turi ku ijanisha riri hejuru mu kugira abana bagaragaraho imirire mibi ibintu bitemewe mu Gihugu, ubu duharanira ko iyo mibare igomba guhinduka ikagabanuka cyane.”

Mujawayezu Prisca umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko imibare y’abana bagaragaraho imirire mini ibasebya

Abaturage ba Nyamagabe nabo bavuga ko kuva bamenya ko abana babo bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira byabakanguye n’ubuyobozi bugashyira ubukangurambaga mu kubigisha gutegura indryo yuzuye bahereye ku byo bafite no kubaka uturima tw’igikoni.

“ Ibyo kugurisha amagi n’amata utarabigaburira umwana byari kera ubu urabanza ukabimuha ukagurisha ibisigaye wabibura ugashakira amafaranga ahandi, niyo mpamvu ikibazo cy’imirire mibi kiri kugenda gicika.”  Kubwimana Modeste wo Mu murenge wa Cyanika, Akagali ka Gitega uza ku gikoni cy’umudugudu buri kwezi aje kwiga uko batunganya indryo yuzuye akomeza agira ati:

“Ubu ntabwo tukirya iby’ibiterimbaraga gusa kuko cyera twaryaga isahani yuzuye ibijumba cyangwa ibirayi ukumva ko aribwo wubatse umubiri ariko ubu tuvanga indagara,imboga, ibirayi n’ibindi kuburyo ifunguro ryose ribonekamo, ibyubakumubiri,ibiterimbaraga n’ibirindindwara.”

Kubwumukiza Jeanne umwe mu bagore bigisha abandi guteka ku gikoni cy’umudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gitega Umurenge wa Cyanika nawe avuga ko ibyo kugurisha ibiryo bibafitiye akamaro bisa n’ibyacitse kuko babanza kurya bakagurisha ibyasagutse.

“ Mbere yo guteka duhuriza hamwe abagore tukabereke uko indryo yuzuye itegurwa n’isuku yabyo nabo bakajya babyikorera kuko duhura rimwe mu Kwezi…, ibyo kugurisha amagi byo bisa n’ibigenda bicika burundu kuko tubanza kubirya tugasagurira isoko ibyo twahaze.”

Rimwe mu Kwezi abaturage barahura bakigishwa gutegura indryo yuzuye bakanayigaburira abana bari munsi y’imyaka 5

Ubu bukangurambaga  bwo kutagurisha ibiribwa by’igenzi bikomoka ku matungo n’igikoni cy’umudugudu byafashije uyu Murenge wa Cyanika kugabanya imibare y’abana bagaragaragaho imirire ibi kuva mu mwaka wa 2017 aho ahagaragaraga abagera kuri 6 bafite imirire mibi ikabije na 61 bari baragwingiye muri 2018 abagwingiye baragabanutse bagera kuri 25 mu gihe abagaragaragaho imirire mibi bose bakize.

Uyu Mwaka wa 2019 muri uyu Murenge hagaragara abana bane bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe abagwingiye basigaye ari 11 gusa.

Kugeza ubu habarururwa abana 330 bari mu muhondo n’abana 36 bari mu mutuku kubera ikibazo cy’imirire mibi.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare mu ibarura ry’imibereho y’abaturage giheruka gushyira hanze muri 2015 cyagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe gafite ijanisha rya 51.8%  ry’aban bagwingiye ariko ubuyobozi  bw’Aka Karere bukaba buvuga ko kuva icyo gihe hari byinshi byakozwe bakaba bageze kuri 42.5% by’abana bagaragaraho imirire mibi.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *