Rubavu: Abacuruzi bato bambukiranya umupaka bungukiye kabiri ku rugombonezamukirire bahawe

Ikigo mbonezamikurire cyo kuri petite bariyeri gisigarana abana bato b’ababyeyi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka cyafashije abana bato kurwanya imirire mibi no kubona aho basigara bitaweho ndetse na bakuru babo babareraga babona uko basubira mu ishuri.

Aba babyeyi bavuga ko usibye kuba uru rugo rusigarana abana babo byanabafashije kurera bakuru babo mu buryo bwiza banabasubiza mu mashuri kuko bari barayataye kugirango basigare barera barumuna babo gihe ababyeyi babo bagiye mu bucuruzi.

“Umwana namuzanye ahano afite amezi arindwi ubu agize imyaka ibiri n’amezi arindwi mugeza hano yari afite ibiro 6 ubu agize ibiro 15, aha ni heza kurusha mu rugo iwanjye kuko imiberho yari mibi cyane yagombaga no kurwara indwara z’imirire mibi gusa ubu nizera ko byakemutse arya neza nanjye nka mwonsa uko bisabwa.” Umuhirwa Tonzi wo Mu murenge wa Gisenyi akomeza agira ati :

“ Usibye kuba uru rugo rwaramfashije kunderera umwana neza byanatumye mukuru we namusigiraga ngiye gucuruza mui RDC musubiza mu ishuri kuko nari naramukuyemo kugirango ajye asigara arera murumuna we, ikindi baduhaye amafaranga y’inkunga yo kwifashisha mu rugo tugura amatungo no kubaka akarima k’igikono bidufasha kugaburira abana indryo yuzuye mu gihe umuto atashye.”

Usibye Tonzi wishimira ko atarwaje indwara z’imirire mibi na Nyiransengimana Domitile ufite umwana umaze imyaka 2 muri uru rugo yishimira ko ubuzima bwe bumeze neza.

“Umwana namusigaga ntawe musigiye ku muhanda nkasanga ni ibibazo ntawe umwitaho ngo amusukure cyangwa amumenyere icyo kurya, ariko ubu aragaburirwa bakamukarabya, bakamwambika n’ibindi byose byatuma umwana yumva anezerewe barabimuha bakaduha n’amafaranga atuma no muu igihe turi imuhira arya indryo yuzuye.”

Ababyeyi barererwa abana bari hagati y’amezi arindwi n’imyaka 3 muri uru rugo mboneza mikurire rwa petite bariyeri ni abari mu cyiciro cyambere n’icyakabiri cy’ubudehe abana babo muri uru rugombonezamikurire bahabwa ibyangombwa byose n’amafaranga abafasha gutunga urugo no kurera abandi bana barengeje iyo myaka basiga imuhira.

Gusa ubu bufasha buba bunakenewe n’abandi babyeyi batari muri ibi byiciro by’ubudehe nkuko byemezwa na Nyirabugenimana Marceline utuye mu Murenge wa Rubavu nawe ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka.

“ Njye umwana musiga mu baturanyi yasanga ntabahari akirirwa azerera natwe batwemereye byadufasha kuko dukora bimwe, njye ndi mu cyiciro cya gatatu niyo mpamvu ntemerwa ariko mbona bandenganya kuko nanjye si naguma mu rugo ndi kwita ku mwana umwe ngo abandi babure imibereho.”

Umuyobozi w’iki kigo kibarizwamo abana 72 kibakira kuvsaa moya za mu gitondo kikabarekura saa kumi n’ebyiri z’umugoroba avuga ko abambere basezerewe bujuje imyaka 3 ariko ko bateganya gufungura ikindi kigo kizajya cyakira n’abarengeje imyaka 3 kuko babona nacyo gikenewe.

“ Iki kigo cyafashije abana kuko hano dufatanya na ba muganga mu kwita ku buzima bw’abana birirwa hano tukanita ku bayeyi babo kuko dukomeza kubafasha kugirango bite no kubandi bana bakuru bafite nabo biyiteho ariko tubona bidahagije kuko tubona hari n’abandi bana bafite imyaka 4,5 n’itandatu nabo bafite ibibazo nk’ibyaba bato niyo mpamvu twatekereje gufungura ikindi kigo cy’abakuze nibura umwana akajya ava hano afite imyaka 6 ajya gutangira amashuri abanza.”

Uru rugombeneza mikurire rusigarana abana b’ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni rumwe muri izi ngo zibarirwa mu 164 zibarirwa mu Karere ka Rubavu zihanganye n’ikibazo cy’imirire mibi y’abana.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *