Rubavu: Abarerera mu rugo mbonezamikurire bishimira ko rwabakijije ingemu no gupfunyika

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu barerera mu rugo mbonezamikurire rwa ECD-RICH/Madjengo bishinira ko rwabafashije mu kubarera abana babo rubagaburira indryo yuzuye kuko batakivunika bapfunyikira abana babo cyangwa ngo babagemurire ibibonetse byose ku ishuri.

Aba baturage bavuga ko mbere y’uko uru rugo rubaho byabasabaga kuzinduka batekera abana babo igikoma bari bujyanye ku ishuri bakongeraho n’amafaranga yo kubagurira imigati banywesha igikoma ku ishuri.

“Uru rugo rwaramfashije cyane kuko ubu umwana musiga hano nziko abayeho neza, itandukaniro na mbere ni uko nayjaga nteka igikoma nkongeraho n’amafaranga 500 ya buri munsi y’ibyo anywesha icyo gikoma naba ntayabonye agasiba kwiga.”

Yamfashije Donathile ufite umwana w’imyaka 3 urererwa muri iri rerero avuga ko n’uburere bw’umwana we abona we bumeze neza.

Uwurukundo Anne Marie nawe ufite umwana w’imyaka 3 muri uru rugo nawe avuga ko usibye imirire myiza umwana we yahungukiye n’imibereho ye yarahindutse.
“ Barya neza bikagaragarira mu mibereho yabo kuko ubu umwana arashabutse cyane, akina n’abandi bana no mu rugo uba ubona ari umwana ufite igikuriro bitandukanye na mbere akirirwa iwanjye. Ubu tujya gushakisha twizeye aho twamusize nta no guhangayika ngo nti twamupfunyikiye cyangwa ngo tujye kumutekera.”

Umuyobozi w’uru rugo mbonezamikurire rigaburira abana buri masaha abiri avuga ko ritandukanye n’andi mashuri y’inshuke kuko bo batagamije ubucuruzi.

“Ariya mashuri yandi y’inshuke njye mbona agamije ubucuruzi akaba atandukanye n’urugo mbonezamikurire agamije gufasha abaturage, mu mashuri y’inshuke hajyayo abafite ubushubozi gusa ariko twe twakira abana bose tukabagaburira tukanabigisha kuko bava hano bujuje imyaka yo gutangira amashuri abanza.”

Sheikh Ngiruwonsanga Said uyobora iri rerero avuga ko amata baha abana ava muri gahunda ya leta y’inkongoro kuri buri mwana, ifu y’igikoma igatangwa n’Akarere ka Rubavu.

“ Uruhare rw’umubyeyi ni ukuzana umwana we hano no kuduha amaboko ye mu gukora isuku hano utabonetse atanga umusanzu w’amafaranga 2000 ku Kwezi, akaduha n’isabune imwe mu kwezi ayo mafaranga y’imisanzu niyo tuguramo utundi dukenewe ku ishuri nk’umunyu n’ibindi tudahabwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakomeza no gukurikirana ababyeyi b’aba bana babigisha gutegura indryo yuzuye yo kugaburira abana babo igihe biriwe mu rugo.

ECD -Rich/Majengo ibarirwamo Abana 189

Iri rerero ry’ubutse ku butaka bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kuri ubu ribarizwamo abana bari hagati y’’imyaka 3 n’imyaka 6 bagera ku 189 barimo abana b’abakobwa 101. Aba bana bagera muri uru rugo saa moya n’igize za mu gitondo bagataha saa tanu n’igice abataaje gitwarwa n’ababyeyi babo bakahaguma. Bahirirwa iminsi yose usibye kuwa gatandatu no kucyumweru nta biruhuko bisanzwe bagira.

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace avuga ko bazakomeza kwifashisha izi ngo mu gufasha ababyeyi n’abagore batwite kwiyitaho no kwita Ku bana babo.

“Izi ngo mbonezamikurire zizakomeza kudufasha ku bagore batwite zibahugura ku bijyanye n’ubuzima ku ruhande rwe no ku ruhande rw’umwana cyane cyane ku isuku kuko hari igihe babona ibiribwa bimeze neza ariko bakabifatana umwanda nti bibagirire akamaro ibyo rero birakomeza bagafasha no gukangura abana bakazatangira ishuri bameze neza.”

Akarere ka Rubavu kari mu Turere 13 twugarijwe n’ikibazo cy’abana bagwingiye aho mur Rubavu bari ku ijanisha rya 46.3% ry’abana bagwingiye nkuko ibarura ryo muri 2015 ryabigaragaje
Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu habarirwa ibigo mbonezamikurire 164 bibarizwamo abana basaga 13580.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *