Hinga Weze igiye kwifashisha “GALS” mu kuzamura ingo 18,000 ifasha

Nyuma y’imyaka 2 Hinga Weze ifasha abahinzi mu kongera umusaruro inabahuza n’abaguzi ndetse ikanabafasha gutunganya indryo yuzuye ivuye mu musaruro wabo ubu igiye kwifashisha uburyo bwa GALS (Gender Action Learning system) mu kuzamura ingo ifasha zigera ku bihumbi 18000 mu Turere 10 ikoreramo mu Gihugu.

Gals uburyo bukoresha ibishushanyo mu kugaragaza intego umuntu yihaye ahereye kubyo atunze bwitezweho kuzafasha abagore bafashwa na Hinga Weze kuzamura ingo zabo badategereje inkunga ahubwo bahereye kubyo bafite nkuko byemezwa na Nyirajyambere   Jean Da’arc ushinzwe imirire, guhindura imyumvire n’uburinganire muri Hinga Weze.

“Ubu buryo bushya butandukanye nubwo twakoreshaga mbere  bwo kwigisha bisanzwe butatumaga abize bahita bashyira mu bikorwa ibyo bize ariko ubu buryo bukoresha ibishushanyo buri wese abwibonamo umuzima, urwaye, uwize n’utarize bose bibonamo (inclusive) kandi bagafata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo babonye.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba buri wese yishushanyiriza ibyo yiyumvamo agahora abireba aribyo bituma babishyira mu ngiro.

“ Abagore baziteza imbere binyuze mu musaruro w’ubuhinzi bwabo, tubanje guhugura abakozi ba Hinga Weze ngo nabo bazigishe abaturage.” Nyirajyambere  akomeza avuga ko GALS ihuye n’intego za Hinga weze.

“Ibishushanyo baba bashushanyije bituma buri wese areba ibibazo biri mu rugo rwe bigatuma bihuriza hamwe umugabo n’umugore ngo bafate ibyemezo birimo nko kwita ku bana. Gals izatuma abagabo hari imirimo imwe n’imwe bazabona ko bakwiye gufasha abagore babo nko kwita kubana no gufasha abagore batwite imirimo itandukanye babaruhure, ikindi Gals izatuma abagore bitinyuka bumve ko nabo hari imirimo bakora ibyara inyungu kandi y’imbaraga nko kubaka, gutwara moto n’ibindi.”

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko ubu buryo butandukanye no kwigisha bisanzwe bityo ko  hari byinshi buzafasha abo bazabwigisha birimo kumvikana mu ngo zabo nabo bashakanye bigamije kwiteza imbere.

“ Ubu buryo umuturage yishushanyiriza imibereho ye mu rugo rwe bikamufasha kubona neza aho ari naho yifuza kugera agahora abirebe kuri byabishushanyo yishushanyirije kuburyo mu gihe yihaye aba ageze ku ntego. Bitandukanye rero n’uko twabigishaga ugasanga bibagiwe ibyo bavuze ubushize kuko batongeye kubisoma.”

Abakozi ba Hinga Weze bizeye ko GALS izakemura ibibazo byinshi byo mu ngo

Hinga Weze ni umushinga wa USAID watangiye gukorera mu Rwanda muri 2017 ukaba ukorera mu Turere 10 turimo Bugesera,Kayonza, Gatsibo na Ngoma mu ntara y’Uburasira zuba, Nyamagabe mu Majyepfo no muri Nyabihu, Rutsiro,Karongo, Nyamasheke na Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba aho ikorana n’ingo 18000 z’abahinzi bato ibafasha kongera umusaruro mu buhinzi, guhuza ahanzi n’abaguzi no kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore.

Ubu buryo bwa Gals Hinga Weze igiye gukoresha mu gufasha iyi miryango kwiteza imbere bwavumbuwe n’uwitwa Linda Mayoux mu 2002 aho abashakanye bagaragaza imirimo bakora, imitungo bafata nk’iyabo bwite, amafaranga bafite, imvune bahura nazo ndetse n’aho bifuza kugera bifashishije ibishushanyo.

Nyuma yo kwisesengurira ubuzima bwabo, babasha kumva neza impamvu bakwiye gufatanya muri byose no kugira uburenganzira bungana kugira ngo urugo rwabo rutere imbere ndetse n’ushaka kubongerera ubushobozi abone aho ahera.

Abakozi ba Hinga Weze bahuguwe n’inzobere kuri GALS
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *