Nyagatare: Abahinzi bageragerejweho ikoranabuhanga rya Hoshi-ngwino bishimiye umusaruro waryo

FHoshi ngwino (Push&Pull) uburyo bushya bwo kwirukana ibyonnyi mu murima buri kugeragezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB ifatanyije n’ikigo cy’abanyakenya Icepe ababugeragerejweho bishimira umusaruro bwabahaye kuko batakigura umuti wo gutera mu myaka kandi n’umusaruro w’amatungo yabo ukaba wariyongereye kubera iryo koranabuhanga.

Hoshi ngwino ni uburyo bushya bwo kurwanya ibyonnyi mu mirima y’ibigori birimo, Nkongwa, Nkongwa idasanzwe na bariye ntaraza bikunda kwibasira ibigori bikamunga umusaruro.

Ubu buryo bw’umwimerere bukoresha igihingwa cy’umuvumburankwavu (desmodium) bihingwa mu bigori hagati umurima ukawuzengurutsa urubingo cyangwa ivubwe (blacheria) aho umuvumburankwavu ufite umwimerere wirukana ibyonnyi byinjniye imbere mu murima bigahita bihungira mu rubingo cyangwa ivubwe rizengurutse umurima kuko bifite impumuro bikunda ariko bikaba nabyo biteye mu buryo bibuza ibyonnyi kororoka.

Gasirikare Thacien utuye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Gatund Akagali ka Gatimba avuga ko iri koranabuhanga ryamubereye igisubizo mu kongera umusaruro w’ibigori n’umukamo w’inka ze.

“Ubu kuko turi mu igeregeza bagusaba guhinga imirima ibiri ingana ugashyiramo igihingwa kimwe n’ubwoko bumwe bw’ifumbire ukagereranya umusaruro, aho nakoresheje Umuvumburankwavu nta miti yica ibyonnyi nigeze nshyiramo nahasaruye ibiro 51 naho aho ntayikoresheje mpasarura 39 ikindi ni uko aho nasaruye bike nahateye n’umuti naguze wo kwica udukoko.”

Gasirikare akomeza agira ati “ Ubu buryo ni igisubizo cyane kuko ibi byatsi by’umuvumburankwavu bikundwa n’amatungo  yose kandi bikayongerera umukamo kuko inka yanjye yakamwaga litiro 14 ku munsi ariko ubu ikamwa litiro 20 kuva aho natangiriye kuyigaburira ubwo bwatsi.”

Gasirikare mu murima we urimo umuvumburankwavu ukazengurutswa ivubwe

Busuhuko Jeana Bosco nawe avuga ko yishimiye cyane iri koranabuhanga ryamagana ibyonnyi mu murima hadakoreshejwe imiti ya kizungu kuko rikoreshwa igihe kirekire kandi nta byinshi risaba.

“Nakoreshaga imiti y’amafaranga akabakaba ibihumbi 100 mu mirima yanjye ariko ubu nta n’atanu natanze kandi umusaruro wange wariyongereye cyane kuko nk’urugero kuri metero 30/35  nakoresheje ubu buryo bwa hoshi ngwino nsaruramo ibiro 160 mu gihe anadi nta bukoresheje nasaruye ibiro 60 nanashyizemo imiti naguze.”

Dr. Niassy Saliou ukuriye Icipe avuga ko ubu buryo bari kubugerageza mu Rwanda kuko bufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ubutaka buto budatanga umusaruro wifuzwa.

“Iri koranabuhanga (Hoshi Ngwino) bukoreshwa henshi muri Afurika mu gihe bwaba bwemejwe mu Rwanda bwakemura ibibazo byinshi by’abahinzi birimo kunguka amafaranga baguraga imiti yo kwica ibyonnyi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko buriya bwatsi b’umuvumburankwavu butuma ubutaka bubika amazi igihe kirekire ndetse n’aborozi amatungo yabo iyo aburiye inkoko zitera amagi menshi, inka zitanga umukamo mwinshi ndetse n’amatungo magufi yongera ibiro mu gihe gito.”

Umurima urimo Umuvumburankavu n’Ivubwe biragoye ko wakwibasirwa n’ibyonnyi

Ntagungira Celestin Agoronome w’umuryango wigenga Food for Hungry ukorera mu ntara y’Uburasirazuba yemeza ko iri koranabuhanga ryabereye abahinzi bakorana igisubizo mu kongera umusaruro.

“Kuva muri sizoni B y’ihinga 2017 abahinzi bacu batangira kugerageza iri koranabuhanga twabonye ko ryirukana ibyonnyi bya Nkongwa, Nkwongwa idasanzwe na bariye ntaraza byibasiraga ibigori, bukongera umusaruro bikanatanga ibiribwa ku matungo.”

Iri koranabuhanga rimaze imyaka ibiri rigeragezwa mu Rwanda nubwo abarizanye n’abarikoreweho mu turere twa Nyagatare, Nyanza n’ahandi bemeza ko ari igisubizo ku bahinzi b’u Rwanda nubwo Ikigo cy’Ubuhinzi RAB kitararifataho umwanzuro ngo cyemeze niba abahinzi batangira kurikoresha.

“Nyuma y’iri sarura nibwo tuzareba ko twasakaza iri koranabuhanga mu bandi bahinzi cyangwa tukaba twakongera kuriha igihe cy’igerageza tukarigumisha ku barisanganywe, ubu turacyari mu bushakashatsi turi kumwe n’abarimu muri Kaminuza n’abandi bashakashatsi bacu kuko hari byinshi bigomba kubanza kurebwa bikabona kwemezwa.

Hoshi ngwino (Push pull) imaze igihe ikoreshwa mu bihugu birimo Kenya ari naho yatangariye, Uganda, Ethiopia, Burkina Fasso, Zambia, Senegal n’ahandi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *