Ubusabe bwa Rayon sport ku mukino wa Musanze Ferwafa yabwanze

Rayon sport iri gukora ibishoboka byose ngo yegukane igikombe cya shampiyona ariko yanabyaje umusaruro abafana bayo benshi ku kibuga yangiwe kwakirira umukino wayo na Musanze FC kuri sitade Amahoro nyuma yo kubisaba Ferwafa.

Uyu mukino wari utegerejwe kuri sitade ya Kigali uri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi 2019 ku isaha ya saa cyenda n’igice nkuko byari biteganyijwe mbere yuko rayon sport isaba kuwakirira kuri sitade Amahoro ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Rayon sport yashakaga ko umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uzayihuza na Musanze yawakirira kuri sitade Amahoro kandi ukaba mu masaha y’umugoroba icyifuzo cyayo nti cyagezweho kuko Ferwafa yayibwiye ko iyi sitade itazaboneka kuko hari indi mirimo iri kuyikorerwamo ndetse ko n’amasaha agomba kuguma ku isaha ya saa cyenda n’igice aho kuba saa kumi n’ebyiri nkuko rayon sport yabyifuzaga.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon sport iyihakanira

Ikipe ya Musanze Fc yari yamaze kwemera iki cyifuzo cya Rayon sport yo ivuga ko aho umukino wose washyirwa n’amasaha washyirwaho nta kibazo mu gihe yaba yumvikanye na Rayon sport izawakira.
Gukinira kuri Sitade Amahoro biba byiza ku ikipe ya Rayon sport kuko ikibuga cy’iyi sitade kimeze kimwe nk’icyo yitorezaho mu Nzove ndetse kikaba n’ikibuga cyakira abafana benshi ukurikije ku ikipe iba ishaka gukura amafranga mu bafana.

Uyu mukino Rayon sport isabwa kuwutsinda kugirango ikomeze gushimangira umwanya wayo mbere kuko irusha mukeba wayo uyikurikiye Apr fc inota rimwe mu mikino 3 isigaye.

Rayon sport kandi usibye umukino wa Musanze yari yasabye kwakirira kuri Sitade Amahoro n’umukino izakirammo Marines fc yifuzaga kuzawakirira kuri iyi sitade nkuru y’igihugu ku munsi wanyuma wa shampiyona ariko nawo nti bigikunze kuko igisubizo cyo kuyihakanira nacyo kiri muri iyo baruwa yandikiwe Rayon sport.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *