Bugesera: Hinga Weze yiyemeje gufasha abimuwe Mazane na Sharita guhinga neza ubutaka bahawe

Imiryango 240 yimuriwe mu Mudugudu w’icitegererezo wa Mbuganzeri bakuwe mu birwa bya Mazane na Sharita igiye kwigishwa uburyo bwo kubyaza umusaruro ubutaka buto hakoreshejwe kubufumbira, kuhira ibihingwa no guhabwa imbuto zizabafasha kubyaza umusaruro ubutaka bamaze igihe bita ko ari buto butabahagije.

Umushinga w’abanyamerika Hinga Weze usanzwe ufasha abaturage b’Uturere 10 mu Rwanda turimo n’aka Bugesera mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, guhuza abahinzi n’abaguzi no kurwanya imirire mibi hashingiwe ku musaruro w’ubuhinzi wijeje aba baturage nabo kubaba hafi ubutaka bahawe bukababyarira umusaruro ubafasha kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi.

Kamuzima Phoebe ukuriye Hinga Weze mu Karere ka Bugesera avuga ko hari byinshi aba baturage bazafashwa mu kubyaza umusaruro ubutaka bahawe nk’ingurane.

“ Icyambere tuzigisha aba baturage ni uguhinga bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, kuko hano mu Bugesera hari ikirere kirangwa n’imvura nke, tuzabafasha kuhira imyaka yabo ku buso butoya, kuyisasira, gutera ibiti, gukoresha ifumbire y’imborere kuko ifasha ubutaka gufata amazi igihe kirekire.” Kamuzima akomeza agira ati “ibyo tuzabigisha mu gihe bazaba babyubahirije twizeye ko umusaruro uzavamo uzabafasha kurwanya ubukene n’imirire mibi.”

Nyirahabimana wimuwe i Mazane avuga ko mu gihe bazerekwa uko bahinga ubutaka buto bahawe bugatunga imiryango yabo ntako bizaba bisa.

“ Twishimiye ko batuzanye ahantu heza ariko ubutaka twasizeyo bwari bunini kandi bunera cyane kurusha ubwo baduhaye, gusa abayobozi batwijeje ko hari uburyo bazadufasha kubuhinga nabwo bukera nibyo dutegereje kureba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard asaba abimuriwe muri uyu Mudugudu w’ikitegererezo kwiyakira bagatangira ubuzima bwiza bujyanye n’igihe bakareka kongera gutekereza gusubira mu birwa kuko bafite ibibafasha kubaho.

“ Ntabwo bavuga ngo ubutaka nti bwera kandi batarabuhinga, hari abafatanyabikorwa nka Hinga weze bazabafasha mu buhinzi kuko nibyo basanzwemo twizeye ko bazabafasha kongera umusaruro no kubereka uko ubutaka bukoreshwa neza.”

Usibye kuba Hinga Weze izafasha imiryango 240 ituye muri uyu mudugudu w’ikitegerezo kwivana mu bukene hifashishijwe ubuhinzi yahaye imiryango 140 yimuwe bwanyuma kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Gicurasi 2019 ibikoresho byibanze bibafasha mu buzima bushya birimo ibiryamirwa, amasafuriya, amasahani, ibikombe n’ibyo kurya byiganjemo ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Hinga Weze yahaye abaturage ibikoresho byibanze nibyo kurya mu gihe bagitangira ubuzima bushya

Umudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri utuyemo abaturage barenga 700 bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita aho begerejwe ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’ibindi bitandukanye naho babaga hasaga no mu muhezo kuko kuhagera byasabaga kwambuka amazi igihe kinini bikagorana kuhegeza ibikorwa remezo.

Abaturage bahatuye bahabwa inzu irimo ibyangombwa byose, isambu ya meterokare 50 inka yo kubafsha kurwanya imiriremibi no gutanga ifumbire ku butaka bwabo.

Abaturage bose bari batuye mu birwa bya Mazane na Sharita bamaze kwimurwa gusa leta ntiremeza ikizahakorerwa kuko ubu harinzwe n’abashinzwe umutekano bakumuira abahahoze kuhasubira ngo ibyo bongera kuhakorera.

Hinga weze ni umushinga wa USAID w’imyaka 5 mu Rwanda (2017-2022) ugamije gufasha abahinzi bato kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo, kurwanya imirire mibi ku bana n’abagore ndetse no kuzamura ubuhinzi  hagamije kwihaza mu biribwa mu Rwanda hanirindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *