Ikipe y’Igihugu y’Uburundi yahamagaye abakinnyi bazakina CAN biganjemo abanyuze mu Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba yahamagaye ikipe y’abakinnyi 28 ngo bitegure imikino y’igikombe cy’Afurika, nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’iki gihugu.

Umutoza Alain Olivier Niyungeko bahimba Mutombola, yagumanye 23 ahamagara batanu bashya.

Mu bashya harimo Elvis Kamsoba, ukina muri Melbourne Victory muri Australia, Delanys Valentin Adelin ukina muri Pyrénées FC mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa na Bembo-Leta Joël wakinaga muri Wales ariko ubu akaba nta kipe afite.

Harimo kandi Ndayishimiye Yussuf Nyange ukinira Aigle Noir y’i Burundi ari na we wenyine ukina mu gihugu iwabo.

Usibye Ngando Omar na Rachid Leon bakina muri AS Kigali na Duhayindavyi ukina muri Mukura abandi abakinnyi nka Kwizera Pierre,Hamis Cedric, Karim Nizigiyimana, Mustapha Francis,Nahimana Shassir, Nshimirimana David na Yamin Selememan nabo banyuze mu makipe yo mu Rwanda.

Ikipe y’u Burundi igiye kujya bwa mbere mu gikombe cy’Afurika, izajya muri Qatar mu mwiherero w’iminsi 10 guhera ku itariki ya kabiri y’ukwezi gutaha kwa gatandatu mbere yo kujya mu Misiri aho iri rushanwa rizabera guhera ku itariki ya 21 y’ukwezi gutaha.

Umutoza Niyungeko yatangarije ikinyamakuru CAFonline cyandika ku mupira w’amaguru ko bavuye mu byishimo byo kugera muri iri rushanwa bwa mbere, ubu bakaba barangamiye kurihatanamo.

Uyu mutoza avuga ko mu itsinda B barimo bazahangana cyane cyane na Nigeria ndetse n’abandi bari kumwe, Madagascar na Guinea, kuko ngo u Burundi butagiye kwitabira gusa.

Mu kwitegura, Intamba ku rugamba zizakina umukino wa gicuti na Les Aigles de Carthage, ikipe y’igihugu ya Tuniziya, habura iminsi itanu ngo imikino y’igikombe cy’Afurika itangire.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abazamu: Jonathan Nahimana, Justin Ndikumana, MacArthur Arakaza na Onésime Rukundo.

Abugarizi: Moussa Omar, Christophe Nduwarugira, Abdoul Karim Nizigiyimana, Rachid Léon Harerimana, Frédéric Nsabiyumva, Omar Ngando, David Nshimirimana, Delanys Valentin Adelin na Bembo-Leta Joël.

Abakina hagati: Pierre Kwizera “Pierrot”, Gaël Bigirimana, Yussuf Nyange Ndayishimiye, Gaël Duhayindavyi, Nahimana Shassiri, Enock Sabumukama, Shabani Hussein, Amissi Mohamed, Yamini Selemani Ndikumana na Amissi Cédric.

Abasatirizi: Francis Mustafa, Saïdo Berahino, Abdoul Razak Fiston, Laudit Mavugo na Elvis Kamsoba.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *