Nyanza: Kurwara pararize ntibimubuza kwinjiza miliyoni 20 ku mwaka zivuye mu buhinzi

Rutekereza Alexis wo mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo kurwara Pararize uruhande rumwe rw’umubiri rukanga gukora no kuvuga bikamugora cyane  ntiyumvikane n’abo aganira na bo, byamuteye ubwoba bwo kubura akazi bituma atekereza ikindi yakora kikamufasha gutunga umuryango we n’abana be bagakomeza kwiga. Ubuhunzi nibwo yahisemo gukora kuko aribwo yize  akanabukoramo igihe kinini, yatangiriye mu gutunganya ubuhumbikiro bw’ibiti by’imbuto ziribwa birangira anazanye igihingwa cy’ibyatsi yihariye mu Rwanda, ibi byombi bikaba bimwinjiriza miliyoni zirenga 20 buri mwaka akanakoresha abakozi barenga 50 mu buhinzi bwe atitaye ku burwayi arwaye. 

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yafashwe n’indwara ya pararize mu mwaka wa 2011 ubwo yari avuye ku kazi ke ka buri munsi aho yakoraga mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB ashinzwe ubuhinzi bwa kawa. Akimara kubwirwa uburwayi arwaye, byahise bimutera ubwoba ko agiye kwirukanwa ku kazi we n’umuryango we bakagorwa n’ubuzima kuko yari amaze kubwirwa ko atazakira.

Ati “ Byarangoye nkimara gufatwa n’iyi ndwara kuko ntaho ntivurije mu Rwanda ariko biranga, niko kugira ubwoba nti ‘mu kazi bagiye kumpagarika umuryango wanjye ubeho nabi  abana na bo bahagarike amashuri’ niko gutekereza icyo nakora nsanga ubuhinzi nibwo nize kandi nibwo nsobanukiwe niko kubwinjiramo.”

Ubuhumbikiro bw’ibiti by’imbuto z’Avoka n’imyembe bikabakaba ibihumbi 40 mu ruho kwa Rutekereza

Rutekereza kuri ubu afite ikigo yise Alexi Company Ltd ari nacyo kimufasha gukora imirimo ye y’ubuhinzi mu buryo bwemewe n’amategeko.

“Kuva icyo gihe nahise ntangira gukora Ubuhumbikiro (Pepiniere) bw’ibiti by’imbuto amacunga. avoka, imyembe n’ibindi nkabifatanya n’uburwayi kuko na n’ubu urumva ko ntavuga neza. Natangiye nkorera hanze mu mirima y’Akarere kugeza ubu ntunganya ibiti bigera ku bihumbi 40  buri mwaka.”

Rutekereza kwihebera ubuhinzi byamuviriyemo kuzana igihingwa yihariye mu Rwanda

Ibiti by’imbuto Rutekereza atangira kubitunganya muri Mutarama akabibangurira muri Gicurasi agatangira kubigurisha muri Nzeri nibura bikamuha miliyoni zitari munsi ya 12 buri mwaka. Ibi nibyo byaranamuviriyemo kuzana ikindi gihingwa gishya mu Rwanda cyanamwunguye cyane bikaba byaratumye yimurira Ubuhumbikiro (Pipiniere) bw’ibiti by’imbuto iwe mu rugo ubutaka yabikoreragaho aba aribwo ahingaho icyo gihingwa.

Avuga ko mu rugo iwe ari hanini kandi ko yari akenye ubutaka bunini bwo gukoreraho ubwo buhinzi bushya yari yinjiyemo.

Rutekereza ahinze umuvumburankwavu (Dsmodium ku butaka bwa hegitare 1.5

“Ntacyo byahinduye usibye ko nabizanye mu rugo akaba ariho mbikorera ibijyanye no gutunganya ibiti. Abakozi nakoreshaga barenga 50 na n’ubu ni bo nkikoresha nta n’uragira ikibazo cyo guhembwa kuko bahembwa neza kandi ku gihe.” Icyo gihingwa gishya ni ‘umuvumburankwacu’ cyangwa Dmodium mu rurimi rw’Icyongereza.

“Umuvumbura nkwavu (Dsmodium) ni cyo gihingwa gishya natangiye guhinga gifasha amatungo kongera umukamo kikanirukana ibyonnyi mu mirima, ni njye njyenyine ugihinga mbifashwamo n’Abanyakenya kuko ni bo bampaye umurama bwa mbere nanjye ubu ndawutanga nkawuha RAB n’abandi bawushaka.” Akomeza avuga uburyo iki gihingwa cyamwunguye cyane.

“Bwa mbere ngihinga nasaruyemo ibiro birenga gato 400 Abanyakenya bahita babingurira byose nkuramo amafaranga atari make nubaka inzu nziza 2 ngura n’ahandi hantu ho guhinga i Rusizi hangana na hegitare 2.5, mfite abana 6 nishyurira amashuri neza kandi babayeho neza cyane” Akomeza asobanura uko iki gihingwa cyunguka n’akamaro kacyo.

“Ntabwo abantu benshi baramenyera ubu bwatsi kandi ni inyungu kuri bo kuko usibye kuba bwungura uwabuhinze aho ikiro cy’umurama kigura ibihumbi 15, ubu bwatsi bwongera umukamo w’inka iburya kuko ikamwa litiro 5 ku munsi itaburya iyo iburiye ikamwa nibura litiro 8 ikindi iyo ubuhinze mu myaka bwirukana ibyonnyi ku buryo udasabwa gutera umuti ubyirukana.”

Uyu muhinzi akomeza avuga ko byamushimisha mu gihe n’abandi bamugana akabafasha guhinga ubu bwatsi kuko bwabafasha byinshi birimo kwikura mu bukene no kurwanya inzara.

Ati “Mbonye abangana bashaka kubuhinga byanshimisha cyane kuko nabibereka nkanabafasha kubikora kuko byafasha guhimba imirimo no kuzamura umusaruro w’amatungo cyane inka bigafasha mu kurwanya inzara hirindwa ibyonnyi mu biribwa.”

Dsmodium ihingwa ite, hehe?

Rutekereza avuga ko ubu nta kindi gihingwa yahinga usibye Dsmodium n’imbuto kuko aribyo bimwungura cyane kandi bitamusabye imbaraga n’igishoro kinini.

“Ubu bwatsi bwera ahantu hashyushye ni ukubushyira mu murima ugashyiramo ifumbire y’imborera iyo ubagaye rimwe buba bweze. Ubutera ku murongo bugatandukanywa na cm 70 iyo ubagaye rimwe buhita bwera. Njye ubu ntabwo najya mu buhinzi bw’ibirayi cyangwa ibigori kuko ntibyunguka kimwe.”

Rutekereza avuga ko nta bundi buhinzi yakora usibye ubw’ubu bwatsi bwambukiranya imipaka

Benshi kuba batarahagurukira guhinga ubu bwatsi hari igihombo bafite nkuko byemezwa na Rutekereza ubuhinga kuko avuga ko usibye abahinzi batunguka amafaranga yabwo ngo bubafashe no kurinda ibindi bihingwa byabo ibyonnyi n’aborozi, hari umukamo bahomba bagakwiye guhabwa n’inka zabo igihe bazigaburiye ubu bwatsi.

“Ubu bwatsi burashibuka iyo ubusaruye burongera bukamara igihe kinini kandi niyo ubugaburira inka cyane akenshi aho zita amase burahamera nawe ugatangira kubwitaho.”

Ubu bwatsi bwirukana ibyonnyi mu murima iyo bufatanyije n’urubingo

Iyo ushaka ko ubu bwatsi bugufasha kwirukana ibyonnyi ugatandukana n’imiti ya Kizungu mu murima wawe kuko nayo igira ingaruka mbi mu murima ahanini zishingiye ku kwica udusimba dufasha ibihingwa kororoka, utera ubu bwatsi ubuvanze n’ibihingwa noneho mu nkengero z’umurima ugateraho urubingo.

Umushakashatsi mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB, Nkima Germain  asobanura uko ubu bwatsi iyo buri kumwe n’urubingo byirukana ibyonnyi mu murima.

Ati “Iki cyatsi cy’umuvumburankwavu (Dsmodium) gifite impumuro yirukana ibyonnyi noneho iyo kimaze kubyirukana bihungira aho butari bikirukira kuri rwa rubingo  rufite impumuro ikundwa n’ibyonnyi ariko narwo rugahita rwica amagi bitera kubera imiterere yarwo rubibuza kororoka.”

Rutekereza yifuza kwagura ubuhinzi bw’ubu bwatsi

Usibye mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana, Akagali ka Rwesero akorera ubuhinzi bwe bwa Dsmodium, avuga ko ateganya kubujyana mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Uburasirazuba muri Rutsiro na Nyagatare  ndetse no mu Karere ka Rusizi aho yamaze kubutera ategereje ko bwera.

Ubu bwatsi bwinjiriza Rutekereza arenga miliyoni 12 ku mwaka
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *