Afurika yepfo: Minisitiri wifuzaga guhuza u Rwanda na Kayumba yahinduriwe imirimo

Lindiwe Sisulu wari minisitri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo ariko utarigeze uvuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu kuyihuza na RNC ya Kayumba  yasimbuwe kuri uyu mwanya muri guverinoma  nshya yashyizweho na Perezida Ramaphosa kuri uyu wa gatatu.

Uyu  mu minisitiri yakuwe ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga agirwa ministiri w’amazi n’ibikorwa remezo asimbuzwa Naledi Pandor.

Lindiwe Sisulu nyuma  yo kuvuga ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa akamusaba kumwumvikanisha na leta y’u Rwanda byateje umwuka mubi hagati ye n’u Rwanda binasubiza inyuma umubano w’u Rwanda na Afurika yepfo utari wifashe nezakuva muri 2010.

Nyuma yaho uyu mu minisitiri muri Afurika yepfo atangarije iby’ikiganiro cye na Kayumba Nyamwasa yahise yamaganirwa kure n’abayobozi b’u Rwanda we abyita ibitutsi binatuma uwari uhagararaiye Afurika yepfo mu Rwanda ataha bisubiza ibubisi ibyo kuzanzahura umubano wa Afurika yefo n’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier yahaye minisitiri mushya ikaze avuga amusaba ko yakongera kuzura umubano wa Afurika yepfo n’u Rwanda.

Afurika yepfo ni kimwe mu bihugu bkunda kugarukwaho cyane nk’ibicumbiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bayobowe na Kayumba Nyamwasa ukuriye ishyaka RNC. Gusa ibibazo by’ibihugu byombi byababye bibi cyane ubwo muri iki Gihugu hicirwaga Karegeya Patrick wahoze ukuriye ubutasi bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *