Imiti myinshi yifashishwaga n’abarwayi igiye gukurwa ku isoko ry’u Rwanda

Nyuma yaho leta y’u Rwanda  itangirije ikigo gishinzwe kugemzura imiti n’ibiribwa Rwanda FDA (Rwanda Food and Drugs Authority Rwanda FDA) hari abagurishaga imiti mu Rwanda bahise basaba ko ihagarikwa kuko bari baziko mu gihe iki kigo cyayigenzura cyasanga itujuje ubuziranenge usibye kandi abisabiye guhagarikwa hari n’indi miti yahagaritswe n’iki kigo nayo kubera ikibazo cy’ubuziranenge kandi yari isanzwe ivura byemewe.

Ibi byatangarijwe mu nama ihuje abashakashatsi n’abashinzwe ibiribwa n’imiti mu Karere ka Afurika y’Uburasira zuba iri kubera I Kigali yatangiye kuri uyu wambere taliki ya 13 Gicurasi 2019.

“Hari ingamba nyinshi twafashe nk’ubu twatangiye kwandika mu gitabo imiti yose yinjira mu Rwanda kugirango ijye ku isoko yujuje ubuziranenge kuko tuzajya tuyipima mbere yuko ijya ku isoko, ubu na laboratwari yabaga mu kigo cy’ubuziranenge igiye kuba iyacu kugirango twongere ubuziranenge bw’imiti.”  Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA Dr Charles Karangwa akomeza agira ati :

“ Kuva twatangira tumaze guhura n’ibibazo byinshi by’imiti itujuje ubuziranenge harimo n’iyo twahagaritse nk’iyahabwaga abagore bamaze kubyara kugirango badakomeza kuva,  imyinshi yavuye ku isoko usibye iyo twapimye tugasanga yujuje ubuziranenge turacyakomeza no kuyindi miti kuko ubu tumaze gupima imiti ikomeye 15 ariko twahagaritse ku isoko igera kuri itatu.”

Imiti imaze guhagarikwa ni Mebendazole, Albendizole  isanzwe ivura inzoka zo munda, n’undi muti uhabwa ababyeyi bamaze kwibaruka ubafasha kutava gusa ngo iyi miti yahise isimbuzwa indi yujuje ubuziranenge.

“Kuva FDA imaze kujyaho hari inganda eshatu zikomeye  ku isi zikora imiti zahise ziza mu Rwanda kuko zari zaranze kuhaza kubera ko hari akavuyo ku isoko ry’imiti. Ikindi ni uko tukimara gutangira gukora hari abatwibwiriye ko imiti yabo ihita ihagarikwa gukoreshwa urumva ko tuzakemura byinshi kubyo benshi bibazaga ku miti bakoresha.”

Usibye gukemura ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge iki kigo kizakemura kivuga ko kigiye gushyiraho uburyo abarwayi bazajya batanga ibitekerezo ku miti banywa niba hari izindi ngaruka ibateza cyangwa niba itabavura nkuko baba babyiteze nabyo byitabweho.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ashyigikiye imikorere y’iki kigo

Minisiteri y’ubuzima nayo yishimiye ishyirwaho ry’iki kigo kuri ubu ikaba ikora ibishoboka byose ngo cyongererwe ingengoyimari yacyo yiyongere  cyuzuze inshingano zacyo nkuko byemezwa na Dr. Gashumba Diane minisitiri w’ubuzima.

“Twahoze mu Nteko Ishinga Amategeko dusobanura akamaro k’icyo kigo, tugamije ko abadepite bemeza ko cyazamurirwa ingengo y’imari kandi twizera ko bizakunda. Bizaba ari ibintu byiza kuko tuzabasha kugenzura ibyo dukora, bibaye ngombwa tugire ibyo duhindura tugamije imikorere myiza.

Ikindi iki kigo kizakora gikomeye ni ugushyiraho igiciro kimwe ku miti bitandukanye nuko ubu ujya kugura umuti umwe mu iguriro ugasanga ibiciro biratandukanye bitewe n’iguriro wagiyemo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ritangaza ko buri mwaka ababarirwa hagati y’ 64,000 ni 158,000 bahitwanywa n’iiti itujuje ubuziranenge muri Afruka yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *