Eden Hazard ati: ‘Ndumva nsezeye [Chelsea] neza’

Eden Hazard yatsinze ibitego bibiri muri 4-1 Chelsea yatsinze Arsenal ikegukana igikombe cya Europa League, nuko aza no guca amarenga yuko ushobora kuba ari wo mukino we wa nyuma muri Chelsea.

Iyi ntsinzi yahaye igikombe cya mbere umutoza Maurizio Sarri wa Chelsea, ibuza Arsenal amahirwe yo kujya mu mikino ya Champions League umwaka utaha.

Ikibuga Olempike cya Baku muri Azerbaijan cyarimo abatageze kuri kimwe cya kabiri cy’abasanzwe bacyuzura, muri uyu mukino waberaga kuri kilometero 4000 uvuye i Londres, iwabo w’aya makipe y’amacyeba.

Byakomeje kuvugwa ko Hazard, Umubiligi w’imyaka 28 y’amavuko, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye, ndetse yavuze ko ubu “ategereje ku makipe yombi”.

Yabwiye televiziyo BT Sport ati: “Ndumva nsezeye neza, ariko mu mupira w’amaguru ntawamenya”.

Umutoza Sarri yongeyeho ati: “Ni umukinnyi w’igitangaza. Byamfashe amezi nk’abiri cyangwa atatu ngo musobanukirwe nk’umugabo, none ubu ndamuzi, ni umugabo utangaje”.

Mu gice cya mbere, Olivier Giroud ni we wafunguye amazamu ya Arsenal yahoze akinira, mu gice cya kabiri Arsenal ihura n’akaga itsindwa ibitego bitatu bya Pedro Rodriguez na bibiri bya Eden Hazard, gusa ibasha kubona kimwe cyatsinzwe na Alex Iwobi.

‘Wenda ubu birakwiye ko ngerageza ikindi kintu gishya’

Chelsea yaherukaga iki gikombe mu mwaka wa 2013. Umutoza Sarri yavuze ko yishimye cyane ariko ko atazi neza niba azaguma muri iyi kipe kuko kugenda kwe kumaze iminsi kuvugwa.

Mu gihe uyu mukino wabereye ku kibuga cya Baku waba ubaye uwa nyuma akiniye Chelsea, waba ushoje imyaka irindwi yari amaze akinira Chelsea, yagezemo avuye muri Lille aguzwe miliyoni 32 z’amapawundi.

Amaze gukinira Chelsea imikino 352, ndetse ibitego bibiri yatsinze muri uwo mukino byahise byongera ibyo amaze kuyitsindira bigera ku bitego 110.

Avuga kuri ejo hazaza he, Hazard yagize ati: “Tuzafata icyemezo mu minsi micye iri imbere – intego yanjye yonyine nari mfite kwari ugutsinda uyu mukino wa nyuma. Wenda ubu birakwiye ko ngerageza ikindi kintu gishya”.

“Inzozi zanjye kwari ugukina muri shampiyona ya Premier League kandi nabigezeho nkinira imwe mu makipe akomeye cyane”.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *