Ukoresha injerekani y’amazi uri koza mu kanwa utabizi ukavuga ko amazi ahenze – Wasac

Kuri uyu wambere ubwo hasobanurwaga ibiciro by’amazi hagaragajwe ko amazi adahenze ahubwo ko uburyo asesagurwa n’abaturage mu buryo butazwi aribyo bituma bakeka ko amazi ahenze kandi ataribyo.

Umuyobozi mukuru  wa Wasac Aimé Muzola avuga ko Abanyarwanda bagakwiye kureka gusesagura amazi bakanita kuri mubazi zabo bakamenya uburyo bakoresha amazi bakabigereranya n’amafaranga bayishyura.

“Ntabwo abantu bita kureba kuri za mubazi zabo (Compteur) barebaho igihe havutse ikibazo gusa kandi hari igihe ziba zibara kandi robine zose zifunze biba bivuze ko hari ahantu amazi aba ari kumeneka utabizi, ari kumeneka mu bwiherero, muri ravabo n’ahandi kuko  iyo usanze mubazi ibara ukabura aho amazi ari kuva uratubwira tugafatanya gukemura ikibazo.” Uyu muyobozi akomeza avuga uburyo abantu basesaguramo amazi bikabahenda kuyishyura batabizi.

“Ntabwo dukurikirana uko amazi akoreshwa mu rugo, ugiye ku kazi usiga umukozi mu rugo wogereza isahani kuri robine ifunguye akajya kuzana indi robine ifunguye nayo akoyogerezaho  n’ibindi nta yifunge. Ugasanga umuntu agiye koza mu kanwa kuri robine akoza amazi ameneka akogesha uburoso akahamara iminota ibiri amazi afunguye bikarangira akoresheje ijerekani mu koza amenyo kandi yakoresha ikirahure kimwe mu gihe atayogreje kuri robine.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye basobanura ku biciro bishya by’amazi

Ibiciro bishya bigaragaza ko ukoresha hagati ya litiro 1.000 na litiro 5.000 mu kwezi, yishyuzwa amafaranga 340 kuri meterokibe (litiro 1.000) ariko iki giciro hakiyongeraho n’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%. Ukoresha hagati ya litiro 5.000 na litiro 20.000 yishyura amafaranga 720 kuri meterokibe ukongeraho na 18% y’umusoro, ukoresha hagati ya litiro 20.000 na litiro 50.000 ku kwezi we yishyura amafaranga 845 kuri meterolibe naho ukongeraho amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiromo ifitiye igihugu akamaro RURA, Lt Col Nyirishema Patrick nawe yemeje ko amazi adahenze mu Rwanda aho yatanze urugero rw’icupa ry’amazi y’inyange.

” Amazi ntabwo ahenze kuko amafaraga magana atatu agura agacupa gato k’amazi (inyange) yagura litiro igihumbi mu rugo.”

Mu gusobanura ibi biciro bishya hanatangajwe ko umuturage Leta imwishyurira hafi 75% y’ikiguzi cy’amazi akoresha ahanini inkunga ya leta ikagenda mu bikorwa remezo no gutunganya amazi kuko umuturage yiyishyurira angana na 26.2% naho Leta ikamutangira agera kuri 73.8%.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba abafite amazi meza 100% aho mu rugamba rwo kubigeraho kuva mu mwaka wa 2016 Leta iki gikorwa yagishoyemo agera kuri miliyoni 440 z’amadolari.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *