Ingabire Victoire yagize icyo avuga kubyo avugwaho byo gushaka abo ajyana mu nyeshyamba

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire yahakanye amakuru avuga ko ari gushaka abo gushyira mu mutwe w’iterabwoba avuga ko ingendo arimo mu Turere zigamije gushaka abayoboke buzuza umubare utuma atangira kwandikisha umutwe we wapolitki utaremerwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiriye kuri Facebook Ingabire yahakanye amakuru avuga ko kuwa gatandatu urugendo yagiriye mu Karere ka Kirehe rwari rugamije gushaka abasore ashyira mu mutwe wa gisirikare ugamije guhungbanya umutekano w’u Rwanda.

“ Kuwa gatandatu nagiriye urugendo i Kirehe aho nahuye n’abarwanashyaka ba FDU kuko hari aho tutujuje imibare kugirango twandikishe umutwe wa politiki dufite urutonde rwabo twahuye nabo, no kuri iki cyumweru twahuye nabo mu mujyi wa Kigali nyuma yaho udukuriye mu mujyi wa Kigali witwa Sugira Polisi  yamurahamagaye imubaza ibibazo arisobanura iramurekura iyo mba nashakaga kumujyana muri iyo mitwe ntabwo yari kurekurwa.”

Uyu muyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda kuwa gatandatu yabwiye ibitangazamakuru mpuzamahanga ko inama ye yarogowe n’ubuyobozi mu Karere ka Kirehe nyuma hasohoka n’izindi nkuru ku bitangazamakuru by’imbere mu gihugu byavugaga ko yaguwe gitumo ari gushaka abasore ajyana mu mitwe yiterabwoba.

Ingabire amaze igiheamezi 9 afunguwe ku bw’imbabazi za perezida wa Repubulika nyuma yaho yari amaze muri gereza imyaka umunani muri 15 yari yakatiwe nyuma yo guhamwa ibyaha bitandukanye byarimo n’icyo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma y’igihe gito afunguwe akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kahise gasohora raporo ivuga ko hari umutwe w’inyeshyamba witoreza mu burasirazuba bwa Kongo kandi uyu mutwe ukaba ari uw’impuzamashyaka ya P5 arwanya leta y’u Rwanda anabarizwamo ishyaka rya Ingabire Victoire FDU-Inkingi, nubwo we ahora ahakana gukorana n’imitwe iyo ariyo yose yitwara gisirikare.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *