Rayon sport Itsinze Amagaju yisubije umwanya wambere bigoranye

Ibitego bibiri bya Rayon sport kuri kimwe cy’amagaju ni nibyo bisubije rayon sport ku mwanya wambere nubwo umutima wari wahagaze ku bafana ba Rayon sport n’Abamagaju bari iNyamagabe.

Rayon sport niyo yabanje kureba mu izamu hakiri kare ku munota wa 14 w’umukino ubwo Umunya-Brazil Raphael Da Silva yatsindaga igitego cyari n’icye  cya mbere muri Azam Rwanda Premier League yagezemo mu Ukuboza umwaka ushize, aho acitse ba myugariro b’Amagaju ari kumwe na Djabel, asigarana n’umunyezamu ubundi ashyira umupira mu rushundura.

Benshi bahise bumva ko rayon sport ishobora gutsinda byinshi dore ko Amagaju atigeze yitwara neza muri uyu mwaka w’imikino ikaba iri no ku mwanya wanyuma aho yamaze no gusubira mu cyiciro cya kabiri kuko imikino itatu isigaranye itayirokora. Amagaju afite amanota 17 mu mikinoo 17 mu gihe Gicumbi ya 14 ifite amanota 27 kandi yaratsinze Amagaju

Iki gitego cya Dasilva nicyo cyaranze igice cyambere kuko cyarangiye ari igitego kimwe ku busa, gusa igice cya kabiri kigitangira Amagaju yahise yishyura ku munota wa 46 w’umukino igitego cyatsinzwe na Emmanuel benshi batasobanuiwe.

Abari ku kibuga haba ku ruhande rw’Amagaju na Rayon sport bakomeje gutegereza igitego cyagombaga gukomeza gushyira Amagaju ku cyizere cyo gukomeza guhanga na Gicumbi na Kirehe barwanira kuguma mu cyiciro cyambere ndetse na Rayon sport yagombaga kubona ikindi gitongo igakomeza kuyobora shampiyona yaraye iyobowe na APR fc kuko yakinnye mbere itsinda Gicumbi fc ibitego bitatu kuri kimwe.

Ku munota wa 87 w’umukino nibwo Mudeyi Suleiman yaboneye Rayon sport igitego cy’intsonzi ari  nacyo cyayigumishije ku mwanya wambere kimanura amagaju mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho.

Rayon sport ihise iyobora shampiyon n’amanota 63 ikurikiwe na APR fc ifite 62 amakipe yombi akaba amaze gukina imikino 27 muri shampiyona.

Uko imikino yose yagenze

TKuwa kane,  Gicurasi9, 2019
Gicumbi FC 1-3 APR FC

FriKuwa gatanu,  Gicura  10, 2019
AS Kigali 2-1 AS Muhanga 
Kirehe FC 2-1 Mukura VS

Kuwa gatandatu, Gicurasi 11, 2019
SC Kiyovu 3-0 Espoir FC (Stade Mumena)
Musanze FC 2-1 Sunrise FC (Stade Ubworoherane)
Bugesera FC 3-1 Police FC (Stade Kicukiro)

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *