Igisibo cyakomye mu nkokora abakunzi ba filimi ya bamenya

Igisibo cyabaye impamvu ikomeye mu ihagarikwa rya filimi ya Bamenya ayri imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba filimi Nyarwanda.

Amakuru atangazwa na Bimenyemina Ramadhan ari nawe utunganya iyi filimi avuga ko gukina mu gisibo bitashoboka kuko asabwa gukina arya anywa igikoma nkuko abimenyereweho mu duce 25 tw’iyi filimi amaze gushyira hanze.

“ Ntabwo mu gisibo byashoboka kuko ntabwo nakina nta nywa igikoma kandi amasezerano n’umuterankunga ariko avuga.” Ramadhani umaze kwamamara cyana nka Bamenya akomeza avuga igihe iyi filimi izongera gusohokera.

“ Igisibo kikirangira izahita isohoka kuri uwo munsi cyangwa nyuma yaho gato” andi amkuru yatanzwe n’uyu mugabo usibye Bamenya, Kecthup, Soleil na Kanimba basanzwe bayigaragaramo mu bindi bice bigiye gukurikira haziyongeramo abandi bantu.

“ Ubu iyi minsi turi gutoza abandi baziyongeramo mu gice cya kabiri n’ubwo nabo mwari muyimenyereyemo nabo bazagumamo.”

Filimi ya Bamenya imaze igihe gito itangiye kujya hanze mu duce duce (series) ikaba igaragara kuri internet ariko ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi kuko yerekena ubuzima bwo muru rugo aho Bamenya aba ri umukozi wo mu rugo akorera Kanimba na Soleil babana nk’umugore n’umugabo ndetse na Ketchup w’inshoreka ya Kanimba uba ugamije kumurya amafaranga.

Bamenya ateranya Ketchup na Soleil
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *