Uganda irashinja inzego z’umutekano z’u Rwanda kurasira absivile ku butaka bwa Uganda

Mu itangazo ryasohowe na Polisi ya Uganda rivuga ko ku mugorova wo kuri uyu wa gatanu abaturage babiri barasiwe ku butaka bwa Uganda barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda avuga ko ibi byabereye mu gace k’ubucuruzi ka Kamwezi mu Karere ka Rukiga muri Uganda. Uyu muvugizi wa Polisi ya Uganda avuga ko abitabye Imana ari umunyarwanda umwe uzwi nka Peter Nyengye n’Umugande witwa Alexis Nyesiga.

Polisi ya Uganda ivuga ko ibi byabereye muri metero 80 uvuye ku mupaka utandukanye u Rwanda na Uganda ariko bikabera ku butaka bwa Uganda. Abarashwe nti biramenyekana niba bari bafite ibyangombwa ibemerera kwambukiranya imipaka yombi micyo bahowe.

Ibi byatangajwe na Polisi ya Uganda ntacyo u Rwanda rurabivugaho kuko abo twashatse kubibaza ku murongo wa telefoni nti byakunze ko tuvugana

Itangazo rya Polisi ya Uganda
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *