Nyamsheke : Umwalimu arashinja ubuyobzi bw’Akarere kumufungisha ku maherere

Mupenzi Alex wahoze ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bunyenga avuga ko afunzwe ku maherere ndetse bikaba byaragizwemo uruhare n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke nyuma yuko yasuwe n’itangazamakuru akarigargariza ibitagenda mu ishuri rishya yari amaze iminsi hawe kuyobora.

Uyu muyobozi avuga ko kuba yarahaye amakuru TV1 avuga ko kuba abana biga bahagaze kubera intebe nke mu byumba  by’amashuri kandi nabyo bidafite sima hasi kandi ihari inamaze igihe yaraguzwe hakabura gusa ubushobozi bwo kuyishyiramo atari  we byaturutseho  kuko ari mushya muri iki kigo.

ibi avuga ko ko aibyo byamuteranyije n’ubuyobozi bw’Akarere bikamuviramo guhimbirwa ibyaha nkuko we abyivugira bikaba bumufungishije akaba yaranirukanwe ku kazi burundu.

Abanyeshuri bamwe i Munyenga biga bahagaze kubera ubucye bw’intebe

“Kuwa 22/8/2018 Mayor  Kamali yangiriye inama yo kwimuka nkava mu Karere ayobora  akabimfashamo ndetse ansinyira transiferi yo kujya nyamagabe. kwimuka byaranze  ahubwo kuwa 3/12/2018 mayor yampamagaye ku Karere mpageze mpasanga ubushinjacyaha (RIB) mpita mfungirwa i Ntendezi hategurwa ibirego mfunzwe abatangabuhamya babasinyisha kuwa 5/12/2018.”  Avuga ibyaha yasanze kuri dosiye ye.

“ Nkimara gutanga amakuru y’ibibazo biri ku ishuri hahise haza ngenzuzi ya REB kureba uko bimeze basanga hari mudasobwa nimuye aho zabaga kubera ikibazo cy’umutekano wazo n’umuzamu w’ikigo wari umaze igihe adahari bahita nashinja ko nashakaga kuziba mbabwira ko nazikuye ahadakingwa neza nzishyira mu cyumba kiriho giriyaje nti banyurwa.”  Akomeza avuga ko mu kuburana mu mizi icyaha cyo gukekwaho kwiba mudasobwa kitagarutse ahubwo ko yabonye ibindi byaha bishya birimo kunyereza imisoro ya leta n’imari y’ikigo cy’urubyiruko yayoboraga mbere yo kwimurwa.

“Hari ikigo cy’ikorana buhanga cya CKC GIHOMBO nayoboraga nkiri umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya ahantu navuye neza dukoze ihererekanya bubasha  n’uwansimbuye kuwa 19/4/2018 icyo gihe namuritse 2,040,500f yinjiye agakoreshwa. Ikindi iki kigo cy’ikoranabuhanga cyafashwaga na World Vision ariyo ikora igenzura (Audit) ariko Akarere kahise kankorera inyandiko ivuga ko nahanyereje akabakaba 1.302.048 aribyo byantunguye binantera amakenga bigatuma mvuga ko ari ibyaha nahimbiwe n’Abayobozi b’Akarere batanshakaga.”

bimwe mu byumba by’amashuri bya Munyenga atagira Sima biragara ko binashaje

Minisitiri Mutimura nawe yanze kumva Mupenzi

Minisitiri w’uburezi bwana Dr Mutimura Eugene yasuye Akarere ka Nyamasheke nyuma yaho TV ! yagaragaje ibibazo by’ishuri rya Munyenga, ahamagaza abahagarariye uburezi mu Mirenge, kugira ngo abakoze nabi banengwe, ndetse biranakorwa, ariko abari mu nama batungurwa no kumva VISI Meya Claudette asaba ijambo abwira Minisitiri ko n’uhagarariye GS Bunyenga agomba kunengwa, ibi byumvikana mu majwi y’inkuru yaciye kuri TV1 Visi Meya Claudette ahamagara ngo Bunyenga, Bunyenga, Bunyenga….

Aha Mupenzi yahise ashaka gusobanurira Minisitiri ko abeshyerwa ariko Minisitiri nawe amwima amatwi, ndetse kuri Micro ya TV1 uyu mu minisitiri yabigarutseho agaragaza ko yemeye ibyo yabwiwe kuri Mupenzi. Ari nabwo nyuma Mupenzi yatabwaga muri yombi, RIB ishingiye kuri iyo baruwa yanditswe na Meya.

Mupenzi Alexis yatangiye kuburana mu mizi n’urubanza ruri hafi gusomwa

Mu kuburana ibi byaha Mupenzi n’umwunganira mu mategeko barabihakanye maze umucamzanza asaba ubushinjacyaha gukora igenzura ry’umutungo ryigenga (audit), ni ukuvuga idafite aho ihuriye n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ariko kugeza magingo aya ntirakorwa, ahubwo umushinjacyaha yabwiye urukiko ko babuze amafranga yo kuyikoresha (budget), ahubwo azana mu rukiko icyo yise isesengura ryakozwe n’abagenzuzi b’Akarere, ari naho umucamanza yahereye ababaza impamvu badakoze ibyo urukiko rwategetse.

Ibintu nti bimenyerewe mu manza z’inshinjabyaha aho n’umucamanza yagaragaje ko atanyuzwe n’ibisobanuro bitangwa n’ubushinjacyaha ariko Mupenzi akemera kubivugaho, ari naho yagaragaje inyandiko zigaragaza uko yabitsaga akanabikuza amafaranga kuri banki (Bank statment), aho yagaragaje ko ibyo umushinjacyaha amushinja byinshi amatariki ahabanye n’ibyo bavuga, bigaragaza ko ari ibihimbano. Aha umushinjacyaha yahise abwira urukiko ko Mupenzi nabona impapuro zigaragaza ko atari byo azahita agirwa umwere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien ahakana ibivugwa ko yagize uruhare mu ifungwa rya Kamali.

“ Ntabwo aribyo kuko nawe uri umunyamakuru kandi turavuganye ntanicyo uri bube, ibyo abazwa ni ibyo yakoze n’abisubize kuko ntabwo yakwepa ubutabera njye ntacyo namugize.”

Meya wa Nyamasheke Aime Fabien Kamali nti yemera ibyo ashinjwa na Mupenzi

Amataliki y’ingenzi muri iki kibazo agaragazwa na Mupenzi akayaheraho ashinja ubuyobozi  bw’Akarere kumufungisha ku maherere.

Kuwa 8/5/2018 TV1 na africanpeoplesvoice.com mupenzi yari amaze ibyumweru 3 yimuriwe avuye ku rwunge rw’amasuhuri rwa Nyakanyinya ajy kouyobora urwa bunyenga. Uwo munsi akarere kateguye inyandiko igaragazako yanyereje 1.302.485f ya (Centre ya lct ya world vision yari ahagarariye) . ihererakanye bubsha rya CKC GIHOMBO ryakozwe  kuwa 19/4/2018 hamurikwa 2,040,500f yinjiye agakoreshwa. aya bamurega ari muyo avuga ko yamuritse. kuwa 22/8/2018 mayor yamugiriye inama yo kwimuka akamufasha ndetse anamusinyira transiferi yo kujya nyamagabe. kwimuka byaranze. kuwa 3/12/2018 mayor yamuhamagaye ku karere ahageze ahasanga abagenzacyaha (RIB) bahise bamujyana kumufungira i Ntendezi kuri station ya police dossier itegurwa afunze abatangabuhamya babasinyisha kuwa 5/12/2018. Yagejejwe pariki kuwa 14/12/2018 yisobanura ku byaha 4 birimo kwiba mudasobwa, kunyereza imisoro ya leta, kunanirwa gusobanura icyo yakoresheje 115,000f y’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya yahoze ayobora no kunyereza umutungo wa CKC GIHOMBO. Kuwa 24/12/2018 yabonye ibaruwa y’Akarere imuhagarika by’agateganyo ku kazi amezi 6. Kuwa 4/3/2019 yabonye  indi baruwa imwirukana burundu ngo yanyereje amafaranga 215,845 y’imisoro ya leta ahwanye na 1/2 y’ayo baregeraga. yaburanye mu mizi kuwa 14/2/2019 aburana gusa icyaha cyo kunyereza umutungo wa CKC GIHOMBO ungana n’amafaranga 1302485 uwo munsi urubanza rwarasubitswe kuko nta audit yakozwe basabako ikorwa. Kuwa 2/4/2019 no kuwa 16/4/2019 yongeye gusubikirwa urubanza nta mpamvu ariko audit yari itarakorwa. Kuwa 2/5/2019 yagiye kuburana umushinjacyaha agaragaza ko banze kumutumira(Mupenzi) mu bugenzuzi ariko ko bafite inyandiko y’isesengura igaragazako nanyereje amafaranga 1,607,357.

biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasomwa kuya 30 Gicurasi nta gihindutse.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *