Rayon sport yatangiye ihabwa inkwenene yegukanye shampiyona ibura umunsi umwe ngo isozwe

Rayon sport inyagiye Kirehe fc ibitego 4 ku busa biyihesha igikombe cya shampiyona habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe n’ubwo yatangiye shampiyona mu buryo butatumaga benshi bayiha amahirwe ubwo yatsindwaga n’abakeba bose bari bahataniye igikombe cya shampiyona 2028-2019.

Rayon sport nti yahiriwe n’imikino ibanza ya shampiyona nyuma yo gutsindwa na Mukura VS, Kiyovu, APR fc ndetse na Police fc basanzwe bahatanira igikombe bituma benshi bavuga ko ikinyuranyo cy’amanota arenga 10 yari yashyizwemo na Mukura ndetse na APR fc zari ziyoboye urutonde idashobora kugikuramo ngo iziceho itware igikombe ibyo benshi bafataga nk’ibitangaza.

Rayon sport yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona yisubiyeho itsinda imikino yayo iyo yitwaye nabi ikayinganya biyifasha gufatirana abacyeba bayo bagiye batakaza amanota bayirushaga mu gice kibanza cya shampiyona.

Rayon sport iki ni igikombe cya cyenda cya  shampiyona yegukanye nyuma y’ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 20132017.

Ba rutahizamu bayo bayifashije gutsinda umukino wa Kirehe barimo Jules Ulimwengu watsinzemo ibitego bibiri ahita agira ibitego 19 muri shampiyona y’u Rwanda ibitego byinshi bitsinzwe na rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda nyuma ya Danny Usengimana nawe wabigejejeho mu myaka yashize gusa ntawe urabirenza.

Igikombe Rayon sport yegukanye izagishyikirizwa taliki yambere Kamena ku mukino izaba yakoriyeho marine fc ku munsi wanyuma wa shampiyona.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *