Turabitunganya cyangwa ababishinzwe ndaza kubatunganya –Perezida Kagame

Perezida kagame ntiyashimishijwe n’ibibazo abaturage n’abayobozi bamugejejeho mu Turere dutatu aherutse gusura  avuga ko ari  ibibazo bisanzweho bitari bishya kuko  aho ajya hose aribyo asanganizwa kandi ntakigoranye gukemuka usibye uburangare bwa bamwe mu bayobozi bagakwiye kubikemura.

Ibibazo by’amavuriro,imihanda, imiyoboro ya telefoni, radio na Televiziyo n’ibibazo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ni bimwe mu bibazo byagarutsweho cyane mu Turere 2 tw’Intara y’amajyaruguru twa Musanze na Burera yasuye ndetse n’Akararere kamwe k’Intara y’Uburengerazuba ka Rubavu.

Umukuru w’Igihugu muri uru rugendo yihanangirije abayobozi kenshi ku bibazo badakemura bimaze igihe bivugwa ubwo yagiraga ati :

“ Ibibazo by’amavuriro byavuzwe, iby’imihanda, iby’amashanyarazi ,iby’itumanaho ibyo turaza kubihagurukira ariko ntabwo numva merewe neza kubivuga gutyo gusa kuko numva hari ibigarutse kenshi.” Perezida Kagame akomeza avuga ku abashinzwe itumanaho babuze ngo bamuhe ibisobanuro yongeraho ko “ Turaza kubitunganya cyangwa ababishinzwe ndaza kubatunganya, bigiye bivugwa kenshi kuko aho narindi muri 2017 icyo kibazo barakimbajije na mbere yaho barakimbajije ndetse bambwira ko abantu bahitamo niba ari amaradiyo kumva ayo hanze niba ari na telefoni bakoresha iminara yo hakurya y’imipaka.”

Usibye muri rubavu Perezida Kagame yagaragarije ikibazo cy’abaturage bumva amaradiyo yo hanze y’Igihugu no mu Karere ka Burere yasuye taliki ya 8 Gicurasi 2019 naho yari yabigarutseho agaragaza ko hari ikibazo cy’abaturage bumva amaradiyo yo mu bihugu byo hanze aho kumva ayo mu Rwanda kuko atabageraho.

Perezida Kagame asuhuza imbaga y’Abaturage ba Rubavu bari baje kumwakira
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *