Kirehe : Rayon sport isoje igice cyambere ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019

Ibitego bibiri bya Rayon sport byatsinzwe  na Ulimwengu Jules na Michael Sarpong nibyo biranze igice cyambere mu mukino uri guhuza Rayon sport na Kirehe fc.

Iyi ntsinzi ya Rayon sport iyemerere guhita yegukana igikombe cya shampiyona mu gihe yaba isoje umukino wose iri imbere nkuko igice cyambere kirangiye kuko yahita irusha APR fc iyikurikiye amanota 7 yo isigaje imikino 2 y’amanota 6.

Uyu mukino kandi mu gihe waba usojwe utya byaba bigabanyije amahirwe ya Kirehe FC yo kuguma mu cyiciro cyambere mu gihe Gicumbi FC yaba itsinze imikino yayo ibiri isigaranye.

Igitego Ulimwengu atsinze Kirehe kibaye icye cya 18 akaba yongereye amahirwe yo kuyobora ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda kuko akurikiwe na Michael Sarpong nawe watsinze igitego ufite ibitego 15

Uko ku bindi bibuga naho igice cyambere kirangiye

Kirehe 0-2 Rayon sport
Etincelles 0-1 Mukura Cedrick Kubwimana
Gicumbi FC 2-0 As Muhanga
Musanze Fc 0-1 Bugesera fc
As Kigali 1-1 Police FC

Abafana ba Rayon sport baherekeje ikipe yabo i Kirehe ari benshi
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *