Ubwongereza: May Yatangaje ubwegure bwe nka Minisitiri w’intebe kubera Brexit

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Theresa May, yatangaje ko azegura kuri uyu mwanya kuko yananiwe gukura Ubwongereza mu muryango w’Uburayi (Brexit).

Mu ijambo ryuje ikiniga yatangaje ko yakoze uko ashoboye ngo ashyire mu bikorwa ugushaka kw’abaturage batoye mu 2016 ko igihugu cyabo kiva mu bumwe bw’Uburayi ariko bikamunanira.

Ati “Nagerageje ibishoboka mu biganiro, nshaka uko tuzasigara tubanye neza n’abaturanyi bacu, n’uburyo bwo kurengera umurimo… ariko birababaje ko ntabishoboye”.

Madamu May yavuze ko bityo ari mu nyungu z’Ubwongereza ko yegura ku buyobozi bw’ishyaka rya ‘Concervative Party’ guhera tariki 07 z’ugutaha hagatorwa umusimbura.

Iri shyaka niryo rifite imyanya myinshi mu nteko bityo rikanatanga Minisitiri w’intebe.

Yavuze ko yamenyesheje Umwamikazi w’Ubwongereza iki cyemezo kandi azakomeza kuyobora kugeza asimbuwe.

Theresa May yavuze ko uzamusimbura azageza Ubwongereza kuri ‘Brexit’ ari uko impande zombi zihanganye mu biganiro mu nteko zabishatse.

Umuyobozi “udashoboye kuyobora”

Jeremy Corbyn uyoboye ishyaka ‘Labour Party’ ritavuga rumwe na ‘Conservative Party’ ku buryo Ubwongereza buva mu bumwe bw’uburayi yavuze ko May yakoze neza kwegura.

Bwana Corbyn yanditse kuri Twitter ko May ‘adashoboye kuyobora, ari igihugu ari n’ishyaka rye ryacitsemo ibice’.

Corbyn avuga ko umuyobozi mushya wa ririya shyaka bahanganye akwiye kureka abaturage bakongera guhitamo imbere h’ihihugu cyabo mu matora rusange ako kanya.

Theresa May yashoje ijambo rye n’ikiniga kinshi ati “vuba ndarekura aka kazi kari ishema mfite mu buzima bwanjye. Minisitisiri w’intebe w’umugore wa kabiri w’Ubwongereza….gusa siwe wa nyuma…

“Nakoze byose mu bushake bwinshi no gushima gukomeye aya mahirwe yo gukorera igihugu nkunda

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *