Gatsibo: Yimwe arenga miliyoni 2 yatsindiye muri Betting akangishwa ibirego

Murego Phillipe wo mu Karere ka Gatsibo avuga ko amaze amezi ane yiruka ku kigo cy’imikino y’amahire Premier bet ashaka kwishyuza amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi ijana yatsindiye ariko akayimwa mu buryo we yumva ko budasobanutse.

Taliki ya 18 Mutarama nibwo Murego yategeye amakipe atandukanye atsinidira miliyoni 2,140 ariko kugeza ubu ntarayahabwa akaba yirirwa asiragira kuri premire bet i Kigali no kuri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda asaba kwishyura.

“ Narayatsindiye ngiye kubikuza i Kiramuruzi aho nategeye bambwira ko njya i Kigali akaba ariho bayampera ngezeyo bahise banyaka amatike yanjye ahubwo bashaka no kumfungisha nti byakunda kuko nta  cyaha nari nakoze.” Murego akomeza agira ati:

“ Ayo matike nari natsindiyeho bahise bayohereza iwacu Kiramuruzi ku bugenzacyaha ngezeyo bashatse kuyanyima nitabaza umukuru wa polisi ku Karere ka Gatsibo abategeka ko bayampa nkajya kwishyuza ariko kuva icyo gihe na n’ubu Premier bet iransiragiza gusa imbwira ko ngo natorokesheje umukozi wayo nkibaza aho nahuriye nawe nkahabura.”

“Amafaranga miliyoni 2 nayatsindiye nashyizeho ibihumbi 500 ntabwo rero nahomba gutyo ku gaherere ko gushaka kumfatirana banshinja ibyo ntazi niba se hari ibyo banshinja kuki badatanga ikirego ahubwo bagafatira umutungo wanjye.”

Murego Phillippe avuga ko amaze gutakaza arenga ibihumbi 600 ajya kwishyuza

Umuyobozoi wa Premier Bet mu Rwanda yabwiye rwandanziza.rw ko iki kibazo atakizi ko twakibaza umunyamategeko wabo ariho yatubwiye ko bo bareze uwari umukozi wabo witwa Dusabimana Paul watorotse akekwaho kwiba ikigo yakoreraga.

“ Twasabye ubugenza cyaha kudukurikiranira umukozi wacu Dusabimana Paul dukeka ko yafatanyije na Murego mu gutsindira ariya mafaranga mu manyanga twe twategereje igisubizo cy’ubugenzacyaha ubwo nibo mwabaza aho bigeze.”  Me Kamaro Didier akomeza avuga ko mu gihe ubushinjacyaha bwakwemeza ko Murego yishyurwa ko yahita yishyurwa.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yabwiye rwandanziza ko icyo kirego ntacyo bafite ko ahubwo bagiriye inama Murego Phillippe wimwe amafaranga ye kwegera inkiko zikamurenganura kuko icyo kibazo kitari mubyo bakurikirana.

” Nta nahamwe twe twemeza ko umuntu yishyurwa cyangwa atishyurwa twe dukora iby’ubugenzacyaha,”

Murego Phillipe uvuga ko amaze gutakaza amafaranga menshi mu ngedo ajya kwishyuza no gushaka uburyo yarenganurwa na ministeri y’ubucuruzi n’inganda ifite izi sosiyete z’imikino y’amahirwe mu nshingano zayo ariko nti bigire icyo bitanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi yemera ko iki kibazo bakimenye basaba premier bet kwishyura uyu mukiriya wabo ariko bararuca bararumira.

“ Twe twarabandikiye tubasaba kwishyura umukiriya wabo kuko twabonaga ari byo bikwiye, gusa ntabwo byakozwe twe twagiriye inama uyu mukiriya yo kujya kuregera inkiko yatsinda tukamwishyura mu mafaranga y’ingwate ya kiriya kigo ministeri y’ubucuruzi iba ifite.”

Murego abona ko ku mujyana mu nkiko ari ukumugora kuko kuba yaratsindiye amafaranga umukozi wabo akabatoroka ntaho bihui n’iyishyurwa rye kuko nta kimenyetso na Kimwe kigaragaza ko hari aho bahuriye.

” Kuko bansaba kujya mu nkiko ho gutakazamo andi mafaranga n’umwanya , bo banyishyure mfite aho ntuye nibasanga hari ibyo nkurikiranyweho turi mu gihugukigendera ku mategeko nzabiryozwa. ubu maze ameti 4 ubugenzacyaha bunkurikirana ntacyo burambaza ni ukundenganya nkabura aho mbariza.”

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *